Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

MUHANGA: Yafashwe atarenze umutaru nyuma yo kwiba mu iduka ibifite agaciro kari hafi ya miliyoni 2Frw

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 48, ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi anyuze mu gisenge, akibamo ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550.

Yafatiwe mu iduka riherereye mu mudugudu wa Kamugina, akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahagana saa tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu gihe cya saa tatu z’ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamagaye bavuga ko bagize amakenga bitewe no kubona amabati asakaye ririya duka anyeganyega, bagacyeka ko ari abashaka kwiba. Abapolisi bihutiye kuhagera bamufatira mu cyuho arimo kuzamukira mu gisenge, aho yari yanyuze yinjira, afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari akuye muri iryo duka.

Ibyo yafatanywe birimo; telefoni ntoya n’izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, Kamera yo mu bwoko bwa Hikvision n’amafarangana y’u Rwanda 21,500 agizwe n’ibiceri.”

Uyu mugabo usanzwe ucyekwaho ubujura nk’uko bamwe mu baturage bavuga, akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo yari amaze gusakambura amabati, yasimbukiye kuri matela zacururizwaga muri iryo duka kugira ngo abone uko atangira kwiba biriya bikoresho yafatanywe. 

SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwa afatwa ataragera kure, ashishikariza buri wese gukomeza umuco wo kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Yihanangirije abakomeje kwishora mu ngeso z’ubujura guhinduka kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenga umwe.