Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano bwasojwe hatangwa ibihembo hose mu gihugu

Ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura bwasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyikiriza uturere, imirenge n’utugari twitwaye neza mu gihugu hose, ibihembo bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 202Frw..

Ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura bwasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyikiriza uturere, imirenge n’utugari twitwaye neza mu gihugu hose, ibihembo bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 202Frw.

Bitandukanye na mbere mu myaka yabanje, aho ubu bukangurambaga bwaberaga gusa mu Mujyi wa Kigali hagamijwe guteza imbere isuku n’umutekano mu Murwa mukuru.

Uyu mwaka bwashyizwemo imbaraga bwiyongeraho no kurwanya igwingira kandi bugezwa no mu mirenge yose uko ari 416 yo mu Rwanda, hagamijwe kuzamura imibereho myiza ikubiyemo isuku, isukura, uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano, imirire myiza cyane cyane mu bana harwanywa igwingira ndetse no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga mu bana.

Imirenge itanu ni ukuvuga umwe muri buri ntara, yagaragaje kwitwara neza muri rusange, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa ‘pick-up’ ifite agaciro ka miliyoni 26Frw.