Ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura bwasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyikiriza uturere, imirenge n’utugari twitwaye neza mu gihugu hose, ibihembo bifite agaciro k’agera kuri miliyoni 202Frw..
Kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, abatwara amapikipiki n’amagare mu bice bitandukanye by’igihugu, baganirizwa ku mikoreshereze y’umuhanda yimakaza umutekano.
Gahunda yo guhindura Kigali, umujyi usukuye kandi utoshye ni ubukangurambaga bushingiye ku kwimakaza isuku n’umutekano bwatangijwe na Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Umujyi wa Kigali.