Ibikorwa bya Polisi mu baturage bitegurwa mu gihugu hose hagamijwe kunoza imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Gahunda zacu mu kwimakaza ibikorwa bya Polisi mu baturage yubakiye ku mikoranire ihuriweho ndetse ishingiye ku guhuriza hamwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha no kwita kuri gahunda zikemura ibibazo byugarije sosiyete. Polisi y’u Rwanda yizera ko imikoranire ihamye n’abaturage ari ingenzi cyane mu kugera ku ntego yihaye.
On Wednesday, 19 June 2024, Rwanda Defence Force (RDF) and Rwanda National Police (RNP) handed over community development projects to beneficiaries across the country as part of the "Defence and Security Citizen Outreach Programme 2024" (CORwanda24).
Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, batangije ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (COP24).a.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ni igihe kitwibutsa ko imikoranire ishinze imizi hagati ya Polisi n’abaturage ikwiye mu kugera ku ntego zacu.....
Ukwezi kwa Polisi ni gahunda igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa bitegurwa mu gihugu hose hagamijwe kunoza imikinora hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho myiza yabo.
Inteko Rusange ngarukamwaka y’urubyiruko rw’abakorerabushake ihuriza hamwe urubyiruko rwibumbiye mu rwiyemeje gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda (RYVCP)
Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) zigizwe n’abaturage batoranywa na bagenzi babo.