Niba uzi ko wandikiwe mu buryo bwo kwibeshya cyangwa warenganyijwe mu gucibwa amande cyangwa se ubona hari impamvu ifatika yatuma igihano cyawe kivanwaho, ushobora gusaba ko habaho isuzuma.
Ugomba gusaba gukorerwa iryo suzuma bitarenze iminsi ibiri ubonye ubutumwa bugufi, cyangwa se ukisanga waciwe amande y’ubukererwe.
Gusaba gukorerwa iryo suzuma, ugomba kubikora wifashishije ikoranabuhanga (online) ukamanura (download) ifishi yo Gusaba Isuzuma ry’Amande yo mu Muhanda ugakurikiza amabwiriza ari muri iyo fishi hanyuma ukohereza iyo fishi kuri email patrs@police.gov.rw
Ubusobanuro bwo kuri telefoni ntibwemewe. Umupolisi azita ku busabe bwawe ubundi agusubize bitarenze iminsi ibiri. Mu gihe utabonye igisubizo mu minsi ibiri, hamagara 0788311114.