#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amande yo mu Muhanda

Hari uburyo bubiri bwo kumenyesha ibyo kwandikirwa bijyanye n’ibyaha byo mu muhanda butangwa na Polisi y’u Rwanda: uburyo bw’ikoranabuhanga n’uburyo bwifashisha za Camera.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bukoreshwa n’Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda, aho umushoferi abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa ye. Ubutumwa bugaragaza ko wandikiwe buhita bwoherezwa ako kanya kuri nomero ya telefoni yawe. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa gusa nyuma yo kugirana ikiganiro cy’imbonankubone n’umupolisi. Ubu buryo ntibushobora kwikoresha hatabanje kubaho kuvugishwa n’umupolisi.

Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe Camera bukoreshwa ku byaha birebana n’umuvuduko cyangwa kurenga ku mategeko y’ibimenyetso bimurika. Ubutumwa bwohererezwa nyir’ikinyabiziga kuri SMS hagendewe ku buryo cyandikishijwe. SMS yoherezwa iba ikubiyemo ibyo byose, harimo italiki n’igihe icyaha cyakorewe.

  • Ahabereye icyaha
  • Umuvuduko ntarengwa w’ahabereye icyaha, n’umuvuduko ikinyabiziga cyagenderagaho (ibyaha by’umuvuduko byonyine)
  • Umubare w’amande ku cyaha
  • Igihe ntarengwa cyo kwishyura amande (hatiyongereyeho ay’ubukererwe)

Icyitonderwa: Ibiro by’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, bishobora kwandikira ikinyabiziga cyanditse ku munyamahanga hakoreshejwe uburyo butari ubw’ikoranabuhanga na/cyangwa mu bihe bidasanzwe nk’igihe habayeho ibibazo bya tekiniki.

Amande yo kurenga ku mategeko yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva ku munsi ubutumwa bugufi bwohererejweho. Iyo amande atishyuwe ku gihe cy’italiki ntarengwa, hazahita hajyaho amande y’inyongera y’ubukererwe

Reba niba ufite tike no kwishyura amafaranga