SERIVISI ZA POLISI Y’U RWANDA

IRIBURIRO 

SERIVISI ZA POLISI Y’U RWANDA 

Intego yo kugaragaza icyegeranyo cya serivisi za Polisi y’u Rwanda bigamije kumenyesha abazishaka, abafatanyabikorwa bayo, n’Abaturarwanda muri rusange serivisi itanga, uburyo zitangwa n’igihe bitwara. 

Iki cyegeranyo kigaragaza aho izo serivisi zitangirwa, uburenganzira bw’ushaka serivisi, ibyo asabwa, n’uburyo bwo kugaragaza niba yanyuzwe cyangwa atanyuzwe na serivisi yahawe. 

Guha serivisi nziza Abaturarwanda biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere; kandi buri mupolisi asabwa kubyubahiriza. Gutanga serivisi nziza ni inshingano za Polisi y’u Rwanda; ariko kandi kuyihabwa neza ni uburenganzira bwa muntu. 

1. ICYEREKEZO 

Abaturarwanda bafite, kandi bizeye umutekano; babigizemo uruhare 

2. INTEGO 

Polisi y’u Rwanda yita; kandi yiyemeje kuzuza inshingano zayo zirimo: gutanga serivisi nziza, kugaragaza ibyo ikora, gukorera mu mucyo, kugenzura ko amategeko yubahirizwa no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. 

3. INDANGAGACIRO ZAYO 

• Ubutabera no kubaha uburenganzira bw’Ikiremwamuntu 

• Ubunyangamugayo 

• Kubungabunga no gusigasira utuze muri rubanda 

• Gukorera hamwe n’ubufatanye 

• Gukorera mu mucyo 

• Kugaragaza ibyo ikora 

• Gukorana neza n’izindi nzego ndetse n’abaturage 

• Gukurikiza amahame ngengamikorere no kuzuza inshingano zayo 

4. IBIRANGO BYACU: Serivisi - Umutekano – Ubunyangamugayo

KANDA HANO USOME IBIKURIKIYEHO