#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imodoka zikenera gukorerwa isuzuma rihoraho kugira ngo zikomeze gukoreshwa mu muhanda. Ukeneye gukoresha isuzuma imodoka yawe kugira ngo urebe ko ifite ibipimo byemewe bigenderwaho bijyanye n’imikorere yayo; nibura buri mezi atandatu ku modoka zikoreshwa mu kazi ka buri munsi ndetse na rimwe mu mwaka ku modoka y’umuntu ku giti cye.

Polisi y’u Rwanda izakoherereza ubutumwa bw’integuza mbere y’ukwezi kugira ngo uvugurure amakuru ajyanye n’umwirondoro wawe.

Ibyo wamenya: Itegeko rigena ko imodoka nshya igomba gusuzumwa nyuma y’imyaka ibiri ikozwe.

Tugushishikariza gusuzumisha imodoka yawe inshuro nyinshi.

Uzakenera:

  • Kureba niba nta mande yo mu muhanda utarishyura
  • Gusaba igihe cyo gusuzumisha imodoka no kwishyura amafaranga ya serivisi ku
  • Ku munsi wo gusuzumisha ikinyabiziga, gera aho bikorerwa ku gihe. Nukererwa ntuzakirwa kereka mu gihe ufite impamvu zumvikana.
  • Kwitwaza icyerekana ko wishyuye, gahunda wahawe, indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa cy’umuturarwanda, Carte Jaune, ubwishingizi n’uruhushya rwo gutwara.

Saba gusuzumisha ikinyabiziga cyawe

Ni iki gikurikiraho nyuma yo gukora isuzuma ry’ikinyabiziga?

Imodoka ntisanganywe ikibazo

Iyo imodoka yawe yanyuze mu isuzuma ntisanganwe ikibazo, uzahita uhabwa icyangombwa kibyerekana.

Imodoka isanganywe ibibazo bya tekiniki

Iyo imodoka isanganywe ibibazo bta tekiniki, uzahita umenyeshwa ibyo bibazo kugira ngo bikosorwe.

Koresha ibyo wasabwe gukosora, wongere usabe gukorerwa isuzuma nyuma y’iminsi 14. Amafaranga yishyurwa k’ugaruye ikinyabiziga mu isuzuma ni 20% y’asanzwe atangwa bitewe n’icyiciro imodoka irimo.

Irinde gukoresha imodoka mu mirimo isanzwe mbere y’uko ijyanwa ahagenzurirwa ibinyabiziga.

Saba gusuzumisha ikinyabiziga cyawe

Guhindura itariki yo gusuzumisha ikinyabiziga

Ukwiye kubahiriza itariki wasabiyeho gusuzumisha ikinyabiziga (itariki n’isaha)

Ushobora kujya ku ishami rigenzurirwaho ibinyabiziga rikwegereye mu gihe ufite impamvu yumvikana cyangwa ugahamagara ku Cyicaro Gikuru kuri 0788311533 mbere y’amasaha 24 y’igihe wasabye. Ushobora no kohereza email kuri commdai@police.gov.rw

Gusaba kopi y’icyangombwa cy’uko imodoka yawe yasuzumwe

Iyo utakaje cyangwa wangije icyangombwa cyerekana ko wakoresheje isuzuma ry’ibinyabiziga, ushobora kwandika usaba guhabwa kopi yacyo, ukishyura amafaranga ku Irembo. Inyemezabwishyu uhawe wayijyana ku ishami rikorerwaho igenzura ry’ibinyabiziga rikwegereye, ugahabwa kopi yacyo.

Guhererekanya ikinyabiziga

Si byiza guhererekanya icyangombwa cyo kwikuraho ikinyabiziga mu gihe wamaze gusaba ko gikorerwa isuzuma. Iyo iryo hererekanya rikozwe mbere yo gukora isuzuma, uzongera gusaba no kwishyura kuko ikoranabuhanga ryifashisha pulake y’imodoka.

Iyo ihererekanya rikozwe mu gihe icyangombwa kigifite agaciro, ukwiye kugumana kopi ya Carte Jaune imodoka yari ifite mbere yo guhererekanywa. Bizagufasha gusobanura ko imodoka yasuzumwe ahubwo ari pulake yahinduwe.