Niba uri Umunyarwanda cyangwa umuturarwanda ariko utari umushyitsi, uruhushya rwawe rwo gutwara ikinyabiziga rumara amezi 12.
Muri aya mezi 12, uzakenera gusaba uruhushya rwo gutwara rwo mu Rwanda.
Guhindura uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ntibihita byikora. Ushobora gukora ikizamini cyanditse cyangwa icyo mu muhanda bitewe n’ubugenzuzi bakozwe.
Ni gute wasaba?
Ibyo wamenya: Ohereza ibyavuzwe haruguru kuri dl@police.gov.rw
cyangwaNi iki gikurikiraho?
ANyuma yo kohereza inyandiko zikenewe, umupolisi akugeraho mu minsi itarenze itanu. Ashobora kugusaba andi makuru cyangwa akagusobanuza birushijeho.
Mu gihe ubusabe bwawe bwemejwe, umupolisi azakumenyesha niba wakora ikizamini cyanditse cyangwa icyo gutwara.
Mu gihe watsinzeIyo watsinze ibizamini bisabwa, ushobora guhita usaba uruhushya rwo gutwara rwa burundu unyuze ku Irembo. Uruhushya rwo gutwara rwa burundu ruboneka mu minsi 10. Uzamenyeshwa igihe cyo kurufata mu gihe rwabonetse.
Iyo utatsinzeMu gihe utatsinze ibizamini bikenewe ku nshuro ya mbere, ufite amahirwe yo kongera gusaba inshuro imwe nta kiguzi usabwe. Iyo utsinzwe ku nshuro ya kabiri, ushobora gusaba unyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa.