#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga

Ukeneye kwiga amategeko y’umuhanda ugakora ikizamini cyanditse cyo kwemeza ko usobanukiwe amategeko y’umuhanda mbere yo kujya gutwara mu muhanda.

Ni inde ushobora gusaba Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga?

Ugomba kuba ufite nibura imyaka 16 kugira ngo wemererwe gusaba Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga.

Ikizamini cyanditse ni iki?

Ikizamini cyanditse ni igikorerwa kuri mudasobwa cyangwa icyanditse ku mpapuro hagamijwe gusuzuma ubumenyi bwawe ku mategeko y’umuhanda. Uzasabwa kubona amanota nibura 60% kugira ngo ubarwe nk’uwatsinze uhabwe Uruhushywa rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga.

Mu gihe wumva witeguye, uzakenera:

  • Gusaba no kwishyura amafaranga asabwa wifashishije ikoranabuhanga uciye ku rubuga
  • Ku munsi w’ikizamini, gera aho gikorerwa hakiri kare. Nuramuka ukerewe, uwo munsi ntuzemererwa gukora ikizamini
  • Kwerekana indangamuntu yawe mbere yo kwemererwa gukora ikizamini.

Ni iki gikurikira nyuma yo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo?

Iyo watsinze ikizamini
  • Saba ikarita y’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga uciye ku rubuga
  • Ikarita y’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga itangwa mu minsi icumi (10). Uzabimenyeshwa nimara kuboneka
  • Iga gutwara
  • Uzemererwa gutwara imodoka igihe uri kumwe n’umuherekeza (umwarimu) akwicaye iruhande
  • Imodoka igomba kuba igaragaza ko ari ikinyabiziga cyo kwigishirizwamo (ifite ikirango cya Auto-Ecole)
  • Iyo utwaye mu buryo bunyuranyije n’ubugenga uruhushya wemerewe, uruhushya uzarwamburwa cyangwa ruteshwe agaciro n’urwego rwahawe ububasha rwo kubikora

Saba ikarita y’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Niba utatsinze ikizamini

Ushobora gusaba kongera gukora ikizamini cyanditse. Uzasabwa kongera kwishyura amafaranga y’ikizamini nk’uko wari wabigenje ubushize.

Ese uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rujya rurangira?

Yego. Uruhushya rwawe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rurangiza igihe nyuma y’umwaka umwe (1). Ushobora kongera kuruvuguruza igihe cy’undi mwaka umwe (1).

Ugomba kuvuguruza uruhushya rwawe rw’agateganyo mbere y’iminsi 15 y’italiki ruzarangiriraho.

Ifishi yo kuvuguruza uruhushya rwawe