Ukeneye kwiga amategeko y’umuhanda ugakora ikizamini cyanditse cyo kwemeza ko usobanukiwe amategeko y’umuhanda mbere yo kujya gutwara mu muhanda.
Ni inde ushobora gusaba Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga?
Ugomba kuba ufite nibura imyaka 16 kugira ngo wemererwe gusaba Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga.
Ikizamini cyanditse ni iki?
Ikizamini cyanditse ni igikorerwa kuri mudasobwa cyangwa icyanditse ku mpapuro hagamijwe gusuzuma ubumenyi bwawe ku mategeko y’umuhanda. Uzasabwa kubona amanota nibura 60% kugira ngo ubarwe nk’uwatsinze uhabwe Uruhushywa rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga.
Mu gihe wumva witeguye, uzakenera:
Ni iki gikurikira nyuma yo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo?
Iyo watsinze ikizaminiUshobora gusaba kongera gukora ikizamini cyanditse. Uzasabwa kongera kwishyura amafaranga y’ikizamini nk’uko wari wabigenje ubushize.
Ese uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rujya rurangira?
Yego. Uruhushya rwawe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rurangiza igihe nyuma y’umwaka umwe (1). Ushobora kongera kuruvuguruza igihe cy’undi mwaka umwe (1).
Ugomba kuvuguruza uruhushya rwawe rw’agateganyo mbere y’iminsi 15 y’italiki ruzarangiriraho.