#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uruhushya rwa Burundu rwo Gutwara Ibinyabiziga

Uruhushya rwa Burundu rwo Gutwara Ibinyabiziga ruba rukenewe mbere y’uko utwara ikinyabiziga mu muhanda utari kumwe n’umuherekeza (umwarimu). Ibi bituma buri wese aba atekanye mu muhanda. Uruhushya rwa Burundu rwo Gutwara Ibinyabiziga uruhabwa ari uko watsinze ikizamini cy’ubumenyingiro.

Ni inde ushobora gusaba Uruhushya rwa Burundu rwo Gutwara Ibinyabiziga?

Ugomba kuba ufite guhera ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, ukaba ufite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro kandi warahawe amasomo ajyanye no gutwara.

Ikizamini cy’ubumenyingiro mu gutwara ni iki?

Ikizamini cy’ubumenyingiro mu gutwara ni ikizamini gikorwa hari umupolisi ushinzwe gukoresha ibizamini, agasuzuma ubumenyi bwo gutwara ufite mu buryo butandukanye no mu bihe byo mu muhanda bitandukanye, agasuzuma ubushobozi bwawe bwo gutahura ibyago n’imyitwarire yawe igihe utwaye. Gutsinda ikizamini, bisaba kubona amanota angana na 100%.

Ibisabwa:

  • Gusaba kugikora no kwishyura bikorerwa ku ikoranabuhanga uciye ku rubuga  
  • Ku munsi w’ikizamini, gera aho gikorerwa hakiri kare. Nuramuka ukerewe, uwo munsi ntuzemererwa gukora ikizamini
  • Kwerekana ibikuranga n’ikigaragaza ko wishyuye, ndetse n’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, indangamuntu cyangwa icyangombwa cyo gutura na kode wahawe n’Irembo mbere yo kwemererwa gukora ikizamini.

Ese ikinyabiziga icyo ari cyo cyose cyakorerwaho ikizamini?

Umupolisi ushinzwe gukoresha ikizamini, azasuzuma ikinyabiziga cyawe mbere y’ikizamini kugira ngo yizere ko gikwiye kuba cyajya mu muhanda. Azasuzuma nk’ibi bikurikira:

  • amapine, amatara ya feri n’ibindi birango byaka
  • icyangombwa kigifite agaciro cy’uko ikinyabiziga cyakorewe isuzuma ry’ubuziranenge
  • kureba ko nta mande arengeje igihe ikinyabiziga kitarishyura
  • n’ibindi

Ikinyabiziga kitujuje ibisabwa mu isuzuma, ntikemererwa gukoreshwa mu kizamini cy’ubumenyingiro.

Icyitonderwa: Kugeza ubu, imodoka za otomatike ntizemerewe gukoreshwa mu kizamini

Ni iki gikurikira nyuma yo gutsinda ikizamini?

Niba watsinze ikizamini
  • Saba ikarita y’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga unyuze hano ku
  • Ikarita y’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga itangwa mu minsi icumi (10). Uzabimenyeshwa nimara kuboneka
Iyo utatsinze ikizamini

Ushobora kongera gusaba gukora ikizamini cy’ubumenyingiro. Uzasabwa kongera kwishyura amafaranga y’ikizamini nk’uko wari wabigenje ubushize.

Ifishi yo gusaba gukora ikizamini cy’ubumenyingiro