#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Niba uri Umunyarwanda cyangwa umuturarwanda ariko utari umushyitsi, uruhushya rwawe rwo gutwara ikinyabiziga rumara amezi 12.

Muri aya mezi 12, uzakenera gusaba uruhushya rwo gutwara rwo mu Rwanda.

Guhindura uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ntibihita byikora. Ushobora gukora ikizamini cyanditse cyangwa icyo mu muhanda bitewe n’ubugenzuzi bakozwe.

Ni gute wasaba?

Dore ibyo ukeneye:

  • Kuzuza inyandiko isaba
  • Gutanga kopi y’indangamuntu cyangwa ikarita y’umuturarwanda
  • Gutanga kopi y’uruhushya rwawe rwo gutwara ibinyabiziga (niba itari mu Cyongereza, izakenera guhindurwa muri urwo rurimi)

Ibyo wamenya: Ohereza ibyavuzwe haruguru kuri dl@police.gov.rw

Manura inyandiko yifashishwa mu guhindura uruhushya

cyangwa

usabe guhindurira unyuze kuri internet

Ni iki gikurikiraho?

ANyuma yo kohereza inyandiko zikenewe, umupolisi akugeraho mu minsi itarenze itanu. Ashobora kugusaba andi makuru cyangwa akagusobanuza birushijeho.

Mu gihe ubusabe bwawe bwemejwe, umupolisi azakumenyesha niba wakora ikizamini cyanditse cyangwa icyo gutwara.

Mu gihe watsinze

Iyo watsinze ibizamini bisabwa, ushobora guhita usaba uruhushya rwo gutwara rwa burundu unyuze ku Irembo. Uruhushya rwo gutwara rwa burundu ruboneka mu minsi 10. Uzamenyeshwa igihe cyo kurufata mu gihe rwabonetse.

Saba uruhushya rwa burundu

Iyo utatsinze

Mu gihe utatsinze ibizamini bikenewe ku nshuro ya mbere, ufite amahirwe yo kongera gusaba inshuro imwe nta kiguzi usabwe. Iyo utsinzwe ku nshuro ya kabiri, ushobora gusaba unyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa.

Uko wasaba uruhushya rwa burundu