Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uruhare rw?Ubufatanye hagati ya Polisi n?abaturage ku mutekano mu Rwanda

Polisi y?u Rwanda (RNP) ishinzwe kurinda uburenganzira bw?ibanze no gucunga umutekano w?abantu n?ibintu mu gihugu hose. Iyi ni inshingano ishingiye ku itegeko nshinga, Polisi y?u Rwanda yubahiriza mu bufatanye n?abaturage hagamijwe gukorera mu mucyo, no kurengera uburenganzira bw?abaturarwanda nk'ihame ry'imiyoborere myiza no kugendera ku mategeko ari byo nkingi ya mwamba y?umutekano urambye n'iterambere.

Mu myaka yashize, Polisi y?u Rwanda yakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurinda umutekano no guteza imbere imibereho myiza y?abaturage kugira ngo buri wese agire uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no gushyigikira gahunda za Leta z?iterambere zigamije kuzahura imibereho myiza y?abaturage. Kugira ngo ibyo bigerweho, Polisi y?u Rwanda yateje imbere igitekerezo cy?ubufatanye hagati ya Polisi n?abaturage mu kubaka umusingi uhamye wo kubigira ibyabo, kwigirira icyizere no kwizerwa n?abaturage.

Polisi kandi yakomeje kubaka ubushobozi  butandukanye no gushyira imbaraga mu gucunga umutekano no gukorana n?abafatanyabikorwa bayo  barimo Komite z?abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), Urubyiruko rw?abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, amatsinda yashyiriweho kurwanya ibyaha (Anti-crime clubs), ba Ambasaderi ba Polisi, imiryango nterankunga, ibigo byigenga bicunga umutekano,  inzego za Leta zitandukanye, Abayobozi b?inzego z?ibanze, n?izindi nzego hagamijwe guhangana n?imihindagurikire y?ibishobora guteza umutekano mucye.



Mu kiganiro twagiranye n?Umuyobozi w?Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n?abaturage Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, arasobanura ibyerekeranye n?uburyo Polisi yifashisha mu gukumira ibyaha n?umusaruro ufatika ubu buryo butanga ku ituze, Umutekano n?iterambere mu Rwanda.

Ni gute igitekerezo cya gahunda y?ubufatanye hagati ya Polisi n?abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha cyatangijwe nk?ingamba yo gukumira ibyaha mu Rwanda?.

Polisi y'u Rwanda (RNP) yashinzwe ku wa 16 Kamena 2000 nyuma yo guhuza inzego eshatu z'umutekano zariho muri icyo gihe zikorera ahantu hatandukanye arizo Gendarmerie Nationale yabarizwaga muri Minisiteri y'Ingabo, Police Judiciaire yabarizwaga muri Minisiteri y'Ubutabera na Police Comunale yabarizwaga muri Minisiteri y'Umutekano. Kugira ngo Polisi isohoze neza inshingano zayo, yatangije gahunda y?Ubufatanye n?abaturage nk'inzira yo gukangurira abaturage kurwanya no gukumira ibyaha byari bikiri ku mubare munini muri icyo gihe.

Ubu buryo bw?imikoranire ya Polisi n?abaturage bwibanda ku bufatanye hagati ya polisi n?abaturage hafatwa ingamba zo gukumira ibyaha n?ibikorwa bihuza ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha no gushyigikira iterambere ry?ubukungu binyuze muri gahunda yo guteza imbere  imibereho myiza y?abaturage.



Muri iyi myaka 22 ishize ni uwuhe musaruro Ubufatanye bwa Polisi n?abaturage bumaze gutanga?

Ubu bufatanye hagati ya Polisi n?abaturage bwabaye imwe mu nkingi y?umutekano igihugu gifite. Hamwe n?abanyamuryango barenga 74,000 bagize Komite z?abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), Urubyiruko rw?abakorerabushake hafi  500,000, amatsinda yo kurwanya ibyaha arenga 2,500 yagiye ahabwa amahugurwa mu bihe bitandukanye  kandi yagiye akomeza gukora ubukangurambaga bukorerwa aho batuye no mu mashuri. Polisi y?u Rwanda kandi yagiye ifatanya n?abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa bijyanye no gucunga umutekano.

 Muri abo bafatanyabikorwa harimo inzego za leta, abayobozi b?inzego z'ibanze, izindi nzego z?umutekano, abikorera ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta, amashyirahamwe n?amakoperative y?abatwara abantu, amasosiyete y?ubwishingizi, abahanzi, amashuri, ba Ambasaderi ba Polisi, abasezerewe mu bigo ngororamuco, imiryango nterankunga n'abandi bafatanyabikorwa.

Ubu bufatanye bwagiye bworoshya uburyo bwo kubona  amakuru ku byaha, kuzamura imyumvire mu kwicungira umutekano, no kugirirwa icyizere n?abaturage. Imikoranire hagati ya Polisi n?abaturage kandi yorohereje ibikorwa bya Polisi bishingiye ku makuru yerekeranye n?abanyabyaha, uburyo bwo kubona amakuru y?ingenzi ku banyabyaha byatumye habaho igabanuka ry?ibyaha.

Polisi y?u Rwanda yashyizeho inzira zoroshye z?itumanaho n?abaturage, imwe muri zo ni ibiro byihariye byahawe inshingano zo kwakira telefoni z?abaturage (Call center) bikoresha imirongo ihamagarwa ku buntu. Polisi kandi igenda ikora ubukangurambaga mu gihugu hose aho yagiye ishinga amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri yisumbuye, hamwe n?izindi ngamba zose zigamije gushyiraho urubuga abapolisi bahuriramo n?abaturage rubafasha kumva ko gukumira ibyaha ari inshingano zabo, bityo bikoroshya mu gutangira amakuru ku gihe.

 

Kuva mu mwaka wa 2010, Polisi y?u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n?abaturage yateguye kandi itangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa ngarukamwaka bya Polisi bigamije gushimangira ubufatanye mu gukumira ibyaha hagati ya Polisi n?abaturage hanakorwa ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y?abaturage hafashwa abagaragaza intege nke  zo  kugirwaho ingaruka n?ibyaha.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y?u Rwanda kandi yatangiye gucyemura ibibazo bijyanye n?imibereho y?abaturage mu rwego rwo guharanira ko abanyarwanda bose babaho neza. Ibihembo n?impano zitandukanye zagiye zitangwa kuva mu mwaka wa 2010, birimo imodoka 20 n?amapikipiki 31 yatanzwe mu turere, Imirenge n?abantu mu rwego rwo kubafasha mubikorwa byo kwicungira umutekano.

Inzitiramubu zirenga 16,000 zatanzwe ku miryango itishoboye. Polisi y?u Rwanda yatanze inkunga y'amafaranga ku makoperative atandukanye ndetse no mu matorero y?umuco harimo n'ayashinzwe n'abahoze bakora ibikorwa binyuranyije n?amategeko nko gucuruza ibiyobyabwenge n?ubucuruzi bwa magendu.


Inka 49 zahawe imiryango itishoboye yo mu turere twa Rulindo, Musanze, Nyanza, Nyamagabe, Gakenke, Ngoma, na Rwamagana kandi abazihawe bagiye boroza abandi. Ubwogero bw?inka 13 bugezweho bwubatswe muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Izindi miliyoni 75 z?amafaranga y?u Rwanda zatanzwe mu kunganira umushinga wa Leta  wa Gira Inka watangijwe na Leta.

Polisi y?u Rwanda kandi yubakiye inzu 93 imiryango itishoboye, yubaka ibiro  by?imidugudu 11 bihabwa n?ibikoresho byuzuye, telefoni zirenga 14,000 zahawe abayobozi b?imidugudu mu gihugu hose kugira ngo zibafashe gutanga amakuru mu buryo bworoshye; ingo hafi ibihumbi 14 zituye kure y?umurongo mugari w?amashanyarazi zagejejweho ingufu zikomoka ku mirasire y?izuba.

Abaturage bo mu turere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro na Nyamagabe bagejejweho amazi meza. Ibibuga bibiri by?umukino w?umupira w?amaguru byarubatswe bishyikirizwa abaturage mu turere twa Gasabo na Gatsibo. Ibi bibuga by'imikino byubatswe ku bw?impamvu ebyiri z?ingenzi ari zo; gushyigikira iterambere ry?impano no gufasha urubyiruko, kwidagadura no gusabana, bibarinda gutakaza umwanya mu bitemewe n?amategeko nk?ubujura n?ibiyobyabwenge.



 
Ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurengera ibidukikije, harimo gutera ibiti ku butaka bungana na hegitari zirenga 3500 mu bice bitandukanye by?u Rwanda. Ibindi bikorwa byinshi nko kubaka uturima tw?igikoni kubaka no gusana ubwiherero n?ibiraro ku bufatanye n?urubyiruko rw?abakorerabushake n?abayobozi b?inzego z?ibanze. Ibi bikorwa byose n?ibindi byinshi byari bigamije kugabanya ubukene, bushobora no kuba intandaro y?icyaha.

Ni uwuhe musaruro waturutse ku mikoranire ya polisi n?abaturage  ku mutekano mu Rwanda?

Ubufatanye bwa polisi n?abaturage bwabaye imwe mu nkingi z'ituze n'umutekano biriho mu gihugu. Ibikorwa byakozwe mu bufatanye n?abaturage byatanze umusaruro mwiza mu kugabanya ibyaha mu muryango nyarwanda, bizamura urwego rw?imibereho n?icyizere cy?umutekano. Uyu ni umusaruro waturutse mu guhuza ibitekerezo, imbaraga n?ubushobozi hagati ya Polisi, inzego z?ibanze n?abaturage.

Mu myaka 22 ishize, Polisi y?u Rwanda yiboneye uburyo ingamba zifatika zo gukumira ibyaha zongereye umuvuduko abantu batangaho amakuru ku byaha, uko amakimbirane agenda acyemurwa ndetse n?ingamba nyinshi z?umutekano ku rwego rw?imidugudu nk? Irondo.

Izi ngamba zose zavuzwe haruguru zabujije abantu benshi gukora ibyaha, ahanini bitewe n?uko gahunda zo kwicungira umutekano bazigize izabo kandi icyizere bagirira inzego z?umutekano kiriyongera. Ubufatanye bwa Polisi n?abaturage bufasha mu gukusanya amakuru byihuse mu gihe ibyaha byakozwe bityo bikoroshya ibikorwa bya Polisi  byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

Ni iyihe mishinga n?ibikorwa  biteganyijwe mu minsi iri imbere muri iyi gahunda y?Ubufatanye n?abaturage?

Uyu munsi, u Rwanda ni igihugu gifite ituze n?umutekano. N?ubwo bimeze bityo ariko, kubungabunga no kunoza uyu mutekano no kurwanya ibindi byaha nko gucuruza ibiyobyabwenge, magendu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana, n?ibindi, Polisi y?u Rwanda izakomeza gushimangira ubufatanye bwayo n?abaturage nk?ingamba zirambye zigana ku kurandura icyaha.

Byongeye kandi, gukomeza ubwo bufatanye mu bikorwa bishimangira kwibonamo Polisi no kuyigirira icyizere ari nabyo by?ibanze ku nzego z?umutekano. Ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y?abaturage n?iterambere kimwe n?ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha bizakomeza kurushaho kugabanya ubukene mu baturage batishoboye no gufasha ubuyobozi bw?inzego z?ibanze kongera imbaraga mu kunoza imibereho myiza y?abaturage.

Tuzita cyane ku gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw?abafatanyabikorwa b?ibanze ba Polisi n?inzego dufatanya mu gukumira ibyaha, tuzamurika igitabo kivuga ku bufatanye bwa Polisi n?abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha nk?igikoresho kizatanga imiyoboro, tuzategura gahunda z?ibiganiro ku byaha bivuka, bishingiye ku bushakashatsi n?isuzuma no gukora ubushakashatsi bwo gushinga cyangwa kuvugurura uburyo bwo gutanga amakuru ku byaha hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo turusheho koroshya kumenyekanisha ibyaha no kubikurikirana.

Kwigisha no gufasha abaturage mu gufata iyambere kugira ngo bafate ingamba zo guhangana n?ibibazo by?umutekano by?aho batuye, no kurwanya ibitera ibyaha binyuze mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y?abaturage bizakomeza guhindura imiterere bive mu kurwanya ibyaha bijya mu kubikumira ndetse no ku mutekano urambye, umusingi uhamye w?iterambere rirambye.