Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abayobozi mu ishami ry'umuryango w'abibumbye ritsura amajyambere basuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye  Maxwell Gomera, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere mu Rwanda (UNDP) n’umwungirije Madamu Varsha Redkar Palepu. Baganiriye ku mikoranire myiza iri hagati y’uyu muryango na Polisi y’u Rwanda.

Ibi biganiro byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda  ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Aba bayobozi baganiriye ku kamaro ka UNDP mu gufasha ibikorwa bihuza Polisi n'abaturage cyane mu gutanga amahugurwa kuri komite zishinzwe kwicungira umutekano (CPCs) n'urubyiruko rw'abakoranabushake aho byatanze umusaruro mu kugabanuka kw'ibyaha, guhuza abaturage, gukoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi abaturage ndetse n'ibindi bikorwa by'iterambere.

Maxwell Gomera yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikora akazi kayo neza kandi ikagakora kinyamwuga, yanakomoje kw’ikoranabuhanga Polisi ikoresha cyane cyane ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Turabashimira uburyo mukora akazi mushinzwe neza, uburyo muha serivisi nziza abaje babagana kandi inyinshi ugasanga ziratangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho nk’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikoresha utumashini tuzwi nka HHTs (Hand Held Terminal) mukwandikira abakoze amakosa yo mu muhanda umuturage akabona ubutumwa bugufi kuri telefoni ye akagumana ibyangombwa bye batiriwe babimutwara.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, yashimiye kandi Umuyobozi wa Polisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange uburyo ikomeje kugaragaza uruhare runini mukurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid -19, imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage no kubafasha mu bikorwa by’iterambere ndetse no gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye hagamijwe kwita kwiterambere muri rusange. Yasoje avuga ko UNDP izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza hagati yayo na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, yashimiye uruzinduko rw’aba bayobozi, by’umwihariko ashimira imikoranire myiza iri hagati ya UNDP mu Rwanda na Polisi y’u Rwanda ndetse n’inkunga badahwema gutanga hagamijwe iterambere n’umutekano muri rusange.

Twabibutsa ko UNDP itera inkunga Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere cyane cyane mu guhugura abagize komite zishinzwe kwicungira umutekano (CPCs), kurwanya ihohotera n’ibindi bikorwa bitandukanye.