Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Tanzania: ACP Yahya Kamunuga yaganirije abakinnyi ba Police HC mbere yo gutangira amarushanwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo nibwo abakinnyi  ba Polisi y'u Rwanda, Police HC bageze mu gihugu cya Tanzania aho bagiye mu marushanwa yo guhatanira igikombe gihuza amakipe yo muri Africa y'Iburasirazuba no hagati (ECAHF). Aba bakinnyi n'abandi bagiye babaherekeje bayobowe n'umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe abakozi, ACP Yahya Kamunuga.

Aba bakinnyi bakiriwe neza muri Tanzania ndetse hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo ahagana saa yine za Tanzania arizo saa tatu ku isaha yo mu Rwanda nibwo ACP Kamunuga yaganirije abakinnyi aho bacumbitse muri Hotel yitwa PR Stadium Hotel iri mu marembo ya sitade nkuru mu gihugu Tanzania (Wanja wa Taifa) mu Mujyi wa Dar Es Salam.

ACP Kamunuga yagaragarije abakinnyi ko batagomba kugira igihunga kuko basanzwe bamenyereye amarushanwa mpuzamahanga kandi bagatwara ibikombe

ACP Kamunuga yabagaragarije ko ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bubashyigikiye nk 'uko bisanzwe abasaba kuzitwara neza nk 'uko basanzwe babigenza bakazegukana igikombe baje guhatanira.

Yagize ati " Ndibwira ko mutagomba kugira igihunga kuko amakipe muzahura murayazi kuko musanzwe mumenyereye amarushanwa mpuzamahanga. Muzitware neza nk'uko musanzwe mubigenza haba mu Rwanda no mu mahanga, igikombe cya EAPCCO cya 2019 ni mwe mwagitwaye ndetse n'iri rushanwa rya ECAHF ni mwe mwaryegukanye. Turabasaba kongera kwitwara neza kandi birashoboka."

ACP Kamunuga yakomeje asaba abakinnyi muri iyi minsi bari muri aya marushanwa kuzajya bagaragaza ikibazo bahuye nacyo haba mu buzima cyangwa imibereho y'aho bacumbitse. Abasaba kuzarangwa n'ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze yacyo,

CPL Duteteriwacu Norbert ni we Kapiteni w'ikipe ya Police HC, mu ijambo rye yavuze ko yagaragaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi ko bashima uburyo ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bushyigikira ikipe ya Police HC n'imikino muri rusange. Mu izina ry'abakinnyi bagenzi be yasezeranyije ko bazakora ibishoboka bakitwara neza ndetse nagatahana igikombe mu Rwanda.

Ati "Iki gikombe ni twe twari dusanzwe tugifite kuko mbere y'uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Isi ni twe twari twagitsindiye. Mu izina ry'abakinnyi mbereye Kapiteni tuzitwara neza kuko amarushanwa nk 'aya turayamenyereye."

Umutoza wa Polisi wa Police HC, Inspector of Police yakoze ku ntwaro asanzwe yifashisha mu gutsinda amakipe. Twavuga nka CPL Diteteriwacu Norbert, Rwamanywa Viateur, Nshimiyimana Alexis, Tuyishime Zacharie, abanyezamu nka Bananimana Samuel ukunda kugora amakipe cyane na Uwimana Jackson.

Umukino wo gufungura aya marushanwa watangiye ku isaha ya saa cyenda, wahuje ikipe y'igisirikari cya Tanzania (JKT), yahuye n'ikipe yo muri Kenya yitwa NCPB

Amarushanwa yafunguwe ku mugaragaro na ACP Yahya Kamunuga ari kumwe na SACP (Rtd) Jamal Rwambow.

Umukino wa mbere wa Police HC uraba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021.

ACP Kamunuga ari kumwe na na SACP (Rtd) Jamal Rwambow ubwo batangizaga amarushanwa ya ECAHF

Ikipe ya Police HC yari yaje kureba umukino wahuje ikipe ya JKT yo muri Tanzania  na Serial yo muri Kenya