Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y'Epfo: Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye batanze inkunga y' ibikoresho by'ishuri

Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda RWFPU3 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena, batanze ibikoresho by'ishuri n' ibikoresho by'isuku ku banyeshuri biga muri Green Sudd Nursery and Primary School riherereye mu murwa mukuru wa Juba.

Iki gikorwa cyabaye ubwo hazihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w'umunyafurika, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Kurandura ibikorwa bibi byose bibangamira umwana: Imirongo ngenderwaho n'uko igenda ishyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka wa  2013."

Amafaranga yo gukora iki gikorwa yatanzwe n'abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda rya RWAFPU 3 rikorera mu mujyi wa Juba.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w'umunyafurika wizihizwa buri mwaka tariki ya 16 Kamena, harebwa uko uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa, hanarebwa ibibazo abana bakomeje guhura nabyo.

Ibikoresho bahawe bigizwe n'amakaye yo kwandikamo, impapuro, amakaramu yo kwandikisha n'ibikoresho by'isuku.

Uyu muhango witabiriwe n'umuyobozi w'abapolisi ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo; Madamu Christine Fossen, ari kumwe n'abandi bayobozi b'abapolisi baturuka mu bindi bihugu biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.



Umuyobozi w'abapolisi b'u Rwanda, RWAFPU 3,  Senior Superintendent of Police (SSP) Grace Uwimana, yavuze ko Kurengera umwana no kumufasha ari ingenzi mu kubaka amahoro ndetse n'iterambere.

Yagize ati: "Abana nibo bayobozi b'ejo hazaza, bafite uburenganzira Kandi bukwiye kubahwa. Kuko ari abanyantege nkeya bakwiye gufashwa no gushyigikirwa kugira ngo bazagere ku nzozi zabo. Nk'abapolisi ba RWAFPU3, biri mu nshingano zacu zo Kurengera no gufasha abana bafite ibibazo tukabafasha mu myigire yabo."

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w'umunyafurika ni umunsi utuma abantu bongera kureba niba Imirongo ngenderwaho yashyizeho yarubahirijwe uko bikwiye, hakanarebwa kandi ibibazo bibangamira uburenganzira bw'umwana bikigaragara muri Afurika.