Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

SUDANI Y?EPFO: Abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa bw?amahoro bazindukiye mu muganda wo gutera ibiti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo, abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS) bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.

Ni igikorwa kitabiriwe n'umuyobozi w?Ishami rishinzwe ubugenzuzi n?imyitwarire muri Polisi y?u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, hamwe n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw?iminsi ine mu gihugu cya Sudani y?Epfo, ubwo basuraga  iri tsinda ry'abapolisi (RWAFPU I-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi wa Malakal, mu rwego rwo kubaganiriza no kubagezaho ubutumwa bw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP).

Mu biganiro bagiranye ubwo bari basoje icyo igikorwa, ACP Karasi, yabasabye gukomeza gukora kinyamwuga bahesha isura nziza u Rwanda no kugenzura ibikoresho bakoresha ko bicyujuje ubuziranenge.

Yavuze ko gutera ibiti bakwiye kubigira umuco aho bari hose ndetse bakanabikangurira abenegihugu.

Yagize ati: " N?ubwo hano hasanzwe hateye ibiti, murasabwa kongeramo ibindi kuko iyo ahantu hateye ibiti hasa neza kandi hakaba n'akayaga keza gatuma abantu bahumeka umwuka mwiza bakagira ubuzima bwiza."

Yakomeje agira ati: "Abapolisi bajya mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye, basabwa n?Ubuyobozi bwa Polisi kujya batera ibiti, byaba ibyera imbuto ziribwa ndetse n'ibindi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhindura aho baba hagasa neza, bikagirwa umuco kandi ugatozwa n'abo basanze bababwira akamaro ko gutera ibiti no gukora umuganda muri rusange."

ACP Karasi yasabye kandi abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-7 gukomeza gukorana umurava akazi bashinzwe, kurangwa n?imyitwarire myiza isanzwe iranga abapolisi b?u Rwanda no kubungabunga ibyagezweho nk'uko babiherewe impanuro n'Ubuyobozi.

Umuyobozi wungirije w'itsinda rya RWAFPU 1-7; Senior Superintendent of Police (SSP) Ernest Mugema yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ku bw?uruzinduko by'umwihariko ku butumwa bw?Umuyobozi Mukuru wa Polisi bashyikirijwe avuga ko bazakomeza guharanira kubahiriza impanuro bahabwa zizabafasha gusohoza inshingano zabo neza.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda abiri y?Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y?Epfo agizwe n?abapolisi 400 n?abandi bagera kuri 28 bakora nk?abajyanama (IPOs).