Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakanguriye abaturage kurwanya ihungabana n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS) guhera tariki ya 20 Mata batangiye ubukangurambaga mu baturage bugamije kurwanya amakimbirane yo mu ngo n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage barigishwa ku bibazo bijyanye n’ubuzima n’ihungabana.  

Aganiriza abakuwe mu byabo n’intambara, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu Mujyi wa Juba yavuze ko ihohotera rikorerwa mu miryango ndetse n’irishingiye ku gitsina ari ibibazo bikomeye bihutaza uburenganzira bwa muntu ndetse bigasigira ibikomere umuntu warikorewe.

Yagize ati” Ihohotera rikorerwa mu miryango ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye cyane kandi bigira ingaruka zikomeye mu buzima bwa muntu. Uwabikorewe biramubabaza kuko bimugiraho ingaruka mu buzima harimo no guhungabana, ubumuga, binateza ubukene mu miryango kuko bitwara amafaranga menshi mu buvuzi ndetse hakaba n’ubwo bikurura urupfu.”

SSP Masozera yavuze ko akenshi ririya hohotera ritera ibibazo ku mubiri no mu mitekerereze bikaba byakurura indwara zo mu mutwe. Yavuze ko akenshi bituruka ku muco cyangwa ku kuba hari uwumva ko ari we ufite ijambo wenyine  mu muryango yaba umugore cyangwa umugabo. Yasabye abaturage guhagarika ibibazo bituruka ku muco, yabasabye kujya batabarana hakiri kare igihe habaye ihohotera, kudaceceka igihe byabaye ndetse no kujya bafasha uwahohotewe bakamuganiriza bakanamukorera ubundi buvugizi.

Yagize ati” Kurwanya ihohotera  bisaba ko abaturage babigiramo uruhare bagatanga amakuru aho byabaye kugira ngo habe ubutabazi bwihuse. Bisaba ko umugabo n’umugore bumvikana bagahana agaciro bakungurana ibitekerezo bakanafatanya mu nshingano zose zo mu muryango.”

Chief Inspector of Police (CIP) Joseph Ndamiye Rugazora, ashinzwe ubuvuzi muri iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari i Juba. Mu kiganiro cye yaganirije  abaturage byimbitse ku bibazo bijyanye n’ubuzima n’ihungabana, amoko y’ihungabana n’uko uwahungabanye afashwa.

Yavuze ko intambara, amakimbirane mu miryango, amakimbirane mu baturage, ihohotera rishingiye ku gitsina, guterwa ubwoba, ubuhunzi n’ivanguramoko biri mu bitera ihungabana. CIP Rugazora yabwiye abaturage ko kurwanya ihungabana bisaba  kuganiriza uwahungabanye mu buryo bw’imitekerereze, kumuba hafi no gufasha abagize umuryango ndetse n’abaturage muri rusange mu kurwanya ihungabana.


<-Back To RNP News