Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Bénin ziyemeje gushimangira ubufatanye mu gucunga umutekano

Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Bénin ziyemeje guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birebana no gucunga umutekano.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Nzeri, i Kigali nyuma yo gushyirwaho umukono  n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Dan Munyuza na IGP Soumaila Allabi Yaya, Umuyobobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Benin.

IGP Soumaila Allabi Yaya n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu kuva ku Cyumweru, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Munyuza rugamije "gushimangira ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagati y’inzego zombi za polisi, harimo no guhangana n’iterabwoba rikunze kugaragara mu bibazo byugarije umugabane ndetse n’Isi yose. ”

"Inzego zombi za Polisi ziyemeje  gushimangira ubufatanye mu guharanira amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi", mu itangazo ryasinywe hagati y’impande zombi.

Iri tangazo ryerekana kandi ubushake bwo "gushakira hamwe inzira zishobora kugeza umubano ku rwego rwo hejuru."

Mu nama yahuje impande zombi yabaye ku wa mbere iyobowe n’abayobozi ba Polisi bombi, baganiriye ku bibazo bitandukanye bifitanye isano n’inyungu rusange, zirimo ibijyanye n’amahugurwa, gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ubunyamwuga, mu rwego rwo ku gukomeza umurunga w’ubufatanye watangijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

INKURU BIFITANYE ISANO: Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin yasuye u Rwanda

Mu ruzinduko rwe rw'akazi mu Rwanda, IGP Yaya yasuye ibigo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda birimo Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari, Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, Icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange, Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Kigali n’ahandi.


<-Back To RNP News