RWAMAGANA: Hasojwe amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ni amahugurwa yahuje abagera kuri 357 baturutse mu mujyi wa Kigali bahagarariye abandi  mu Turere 03 tugize umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti:" Uruhare rw'urubyiruko mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.”

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye amahugurwa nk’aya, anashimira abahuguwe ko ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’ u Rwanda.

IGP Munyuza Yashimye umusanzu uru rubyiruko rutanga muri gahunda z'umutekano kugirango igihugu gitekane.

Yagize ati:" Murasabwa kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye mukiteza imbere, mukirinda  ibyabarangaza kandi mugaharanira ubumwe. Murasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, kandi ntimugire ipfunwe ryo guhashya umwanzi aho ari hose cyane cyane abasebya u Rwanda.”

IGP Munyuza yabasabye kwirinda ibyaha birimo; ubujura, ubusinzi, gucuruza ibiyobyabwenge na magendu anabibutsako ko bagomba kubungabunga ibidukikije, bakagira isuku bityo tukabona isano iri hagati y'isuku n'umutekano kandi bakirinda ruswa.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye urubyiruko rwahuguwe ko rwagaragaje ubushake n’umuhate muri aya mahugurwa bamazemo iminsi itanu, anashimira uruhare rwa Polisi kugirango aya mahugurwa agende neza.

Yagize ati: “Turashima uburyo mwitwaye muri aya mahugurwa kandi tubitezeho kuzahanga udushya mukorana neza n’inzego za Leta. Tuzababa hafi dufatanye mu mpande zose kugirango dusenyere umugozi umwe.”

Yakomeje avuga ko abahuguwe bize amasomo atandukanye arimo kwihangira imirimo, kubungabunga umutekano, kubaka igihugu bakumira ibyaha bitandukanye, birimo ubujura, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse bigishijwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, banahugurwa ku mateka y'igihugu ashingiye ku ho twavuye n'aho tugana, bakunda igihugu ndetse bakanakitangira.

Urubyiruko rwahuguwe rukaba rwahize imihigo igera kuri 23 rugomba kuzesa harimo kuzakora inteko z'urubyiruko no gukora ubukangurambaga bakongera abanyamuryango.

Abakoze amahugurwa kandi bakaba bahawe  icyemezo cy'uko bayasoje uko bikwiye (Certificat).

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira no gusanira amazu abatishoboye, gukora imihanda, uturima tw'igikoni no gutera ibiti.







<-Back To RNP News