Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Polisi yafatanye umuturage ibiro 72 by'amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe Manibirimo Alex ufite imyaka 22, yafashwe afite ibiro  72 by’amabuye y’agaciro avuga ko ari imvange yo mu bwoko bwa Koluta na Walfram yari yayashyize mu mufuka umwe. Yafashwe saa saba z’amanywa afatirwa  mu Murenge wa Manihira mu Kagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gisunzu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Manibirimo yafashwe ahetse ariya mabuye y’agaciro kuri moto ifite ibirango RD 149 P, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa.

Yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru ko Manibirimo ajya acuruza amabuye y’agaciro ayaguze kuri bamwe mu bacukuzi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro biba muri uriya Murenge. Twamufashe ayahetse kuri moto ariko yanga kuvuga aho ayakura n’aho ayajyana.”

Manibirimo amaze gufatwa abapolisi bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko kwishora mu bikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabakanguriye kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’ubifatiwemo nawe bikamugiraho ingaruka.

Ati  “Hari ba rwiyemezamirimo baba barahawe ibyangombwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro hano mu gihugu, iyo ubikora utabifitiye ibyangombwa uba urimo kubahombya no guhombya ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko ntuba wasoze kandi nta n’ibyangombwa uba ufite. Ikindi kandi nawe iyo ufashwe urafungwa ukanacibwa amande.”

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.