Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Barindwi bafatiwe mubucukuzi bw?amabuye y?agaciro butemewe

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo Polisi  ku bufatanye n?izindi nzego zo mu Karere ka Rutsiro yafashe abantu Barindwi barimo gucukura amabuye y?agaciro bitemewe n?amategeko ndetse banahohotera abashinzwe umutekano mu kirombe cy?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro.

Abafashwe ni Bikorimana Eugene w?imyaka 23, Bavugirije Innocent w?imyaka 24, Nyandwi w?imyaka 20, Hakizimana Gervais w?imyaka 49, Nshimiyimana Theogene w?imyaka 30, Eric Uwitonze w?imyaka 18 na Nzabahimana w?imyaka 24. Bafatiwe mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Kazizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abakozi bakora mu kirombe cy?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro aribo batanze amakuru Polisi iratabara ifata abo bari baje kuyiba.

Yagize ati? Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bagiye mu kirombe cy?abashoramari  basanzwe bacukura amabuye y?agaciro bakubita abashinzwe kurinda icyo kirombe batangira gucukura amabuye. Polisi yahise itabara ibafata bose uko bari Barindwi.

CIP Karekezi yaburiya abantu biha gucukura amabuye y?agaciro batabifitiye ibyangombwa bitangwa n?inzego zibifitiye ububasha. Yashimiye abihutiye gutanga amakuru yatumye  bariya bantu bafatwa.

Yagize ati? Usibye kuba bihaye gucukura amabuye batabifiye uburenganzira, bariya bantu banakubise abarinzi basanze hariya. Ibyo bakoze ni ibyaha bihanwa n?amategeko.?

Abafashwe uko ari 7 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 121 ivuga ko Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).