Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Polisi yafashe magendu y'amabaro 10 y?imyenda ya caguwa

Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) rikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kamena ryafatiye mu nzu ya Ntigurirwa Emmanuel w?imyaka 33 iherereye mu Kagari ka Ruganda mu Mudugudu wa Kamabaji amabaro 10 y?imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw?iriya myenda ya caguwa byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati ?Ku mugoroba abaturage babonye moto zinyuranamo zikomeza kuza ku nzu ya Ntigurirwa zihetse imizigo zituruka mu nzira iva ku mugezi wa Rusizi Bagira amakenga niko guhita bihutira kubimenyesha Polisi. Abapolisi bakimara kwakira ayo makuru bahise bajya hafi y?iyo nzu yari irimo izanwamo iyo mizigo binjiramo basangamo Ntigurirwa amaze kwakira ayo mabaro 10 ya caguwa.?

CIP Karekezi avuga ko iyo myenda abo bamotari bayikuraga ku cyambu cy?umugezi wa Rusizi bayihawe n?ababaga bayikuye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakayizana muri iyo nzu Ntigurirwa yakodeshereje kujya ashyiramo ibicuruzwa bya magendu.

Ati ?Uyu Ntigurirwa usanzwe ukekwaho gucuruza ibicuruzwa bya magendu ubusanzwe atuye mu Karere ka Ruhango, iyi nzu yakodesheje mu Murenge wa Kamembe ayifungura gusa iyo yaje agiye gushyiramo ibicuruzwa yinjije mu buryo bwa magendu cyane ko na nyiri nzu atuye mu Mujyi wa Kigali. Akimara gufatwa yavuze ko yari kurindira imodoka iza igapakira iyo myenda kuko ngo yari kuzajya gucururizwa mu Karere ka Ruhango n?Akarere ka Muhanga.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ibibi byo kunyereza imisoro n?amahoro ndetse no gutangira amakuru ku gihe aboneraho kwibutsa n?abandi ko inzira yo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha ari ugutanga amakuru ku gihe.

Yanibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko ibyababera byiza ari uko babicikaho bagashaka ibindi bakora kuko amaherezo yabo ari ugufatwa bagahanwa nk?uko amategeko abiteganya, anibutsa n?abamotari bijandika mu gutwara ibicuruzwa bya magendu ko bakwiye kubireka kuko nabo bahanwa n?amategeko.

Aya mabaro icumi yashyikirijwe ikigo k?Igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro ishami rya Rusizi, naho Ntigurirwa ashyikirizwa urwego rw?Igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje ngo n?abo bamotari batundaga iyo myenda bafatwe.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).