Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yafashe abacukuraga amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko banakoreshamo abana

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ku bufatanye n'izindi nzego z?umutekano bafashe Nsabimana Damascene bakunze kwita Kibombo w'imyaka 38 na Twizeyimana Jean w'imyaka 33. Bafatiwe mu Murenge wa Murambi mu tugari twa Gatwa na Mugambazi, bafashwe bakoresha abana mu bucukuzi bw?amabuye y'agaciro mu mirima y'abaturage, ni abana bari hagati y'imyaka 12 na 16.

Umuyobozi wa Polisi w?umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police(CIP) Laurent Rafiki  yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ba nyiri amasambu.

Yagize ati? Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu barimo kubangiriza imirima bashakamo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti. Twagiye muri ayo masambu dusanga ntibaragera ku mabuye ariko harimo abana 32 barimo gushakisha ayo mabuye ndetse bafite ibikoresho byiganjemo amapiki,amasuka  n'ibitiyo."

CIP Rafiki yakomeje avuga ko abo bana babwiye abapolisi ko bajyanwa muri ubwo bucukuzi na Nsabimana na Twizeyimana ndetse bakabahagarikira kugira ngo hatagira uyabaka, abana baracukura bo bakagura ayo bacukuye.

Yagize ati" Abana bakimara gufatwa bavuze ko bashukwa na Twizeyimana na Nsabimana bakabajyana gucukura amabuye ugize ayo abona bakayagura ku mafaranga makeya bakazajya kuyigurishiriza.Bariya bagabo bombi bafatiwe aho abana bacukuraga amabuye."

Umuyobozi wa Polisi w?umusigire mu Karere ka Rulindo yongeye kwibutsa abaturage ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira abantu bagira uruhare mu gutuma abana bava mu ishuri bagashorwa mu mirimo. Yabibukije ko nta gihe Polisi y'u Rwanda itabibuza abantu ndetse no mu kwezi gushize kwa Gicurasi yari yatanze ubwo butumwa.

CIP Rafiki ati" Duhora dukangurira abaturarwanda  gushishikariza abana kujya kwiga mu rwego rwo gutegura ejo hazaza habo heza ndetse n?ah?Igihugu. Birababaje kubona hari abakibirengaho bakaba bajyana abana mu mirimo y'ingufu noneho mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho bashobora kuburira ubuzima cyangwa bakahamugarira."

Yakomeje avuga ko abayobozi b'ibigo by?amashuri abo bana bigaho nabo bari bamaze iminsi bavuga ko hari abana benshi bataye amashuri abandi bakiga nabi basiba ntibamenye aho baba bari. Yongeye kwibutsa abaturarwanda muri rusange ko u Rwanda rufite itegeko rihana abakoresha abana imirimo.Mu Murenge wa Murambi habarirwa abana 64 bataye ishuri muri  uyu mwaka w?amashuri,abo mu mashuri abanza ni 39 naho abo mu mashuri yisumbuye ni 25 bose bakaba bigira mu bikorwa by?ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro. 

Itegeko N? 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n?iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y?iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy?iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n?amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy? iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).

Abana bakimara gusangwa muri ubwo bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bahise basubizwa ku mashuri bigaho ndetse hanaba ibiganiro  n'ababyeyi babo kugira ngo  bibutswe ko bafite inshingano zo gukurikirana imibereho y'abana babo bakanamenya ko bagiye ku ishuri kandi bakiga neza.

Nsabimana na Twizeyimana bahise bashyikirizwa Urwego rw 'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)  kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.