Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RULINDO: Abantu bane bafatiwe mu bucukuzi bw?amabuye y?agaciro bunyuranyije n?amategeko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n?inzego z?ibanze mu Karere ka Rulindo, yafashe abantu bane bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n?amategeko mu mirima y?abaturage.

Abafashwe ni Musitafa Asuman ufite imyaka 19 y?amavuko, Nsengimana Jules w?imyaka 32, Tuyisenge Jean Claude w?imyaka 44 na Hategekimana Innocent nawe w?imyaka 19, aho bose hamwe bafatiwe mu cyuho barimo gucukura bakoresha ibikoresho bya gakondo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage (RPCEO) mu Ntara y?Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bo mu murenge wa Masoro, akagari ka Kivugiza, umudugudu wa Musega, bari barimo kwangiriza imirima bashakamo amabuye y?agaciro.

Yagize ati:" Nyuma yo guhabwa amakuru n?abaturage ko hari itsinda ry? abantu biyita ?Abapari? bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu mirima yabo bakabangiriza imyaka, mu gitondo cyo ku wa Kabiri nibwo hakozwe ibikorwa byo kubashakisha, haza gufatwa abantu bane basanganywe ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura n?imicanga bari bamaze gucukura batangiye kuyungurura."

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, asaba abantu bose bishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe kubireka kuko uretse kuba byangiza ibidukikije binahanwa n?amategeko.  

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri Sitasiyo ya Murambi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri, ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.