Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yataye muri yombi uwatangaga ruswa kugirango asubizwe imyenda ya Caguwa

Mu gitondo cyo ku wa 28 Ugushyingo 2021, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego mu karere ka Rubavu yataye muri yombi Nyirampabwanimana Peruth w?imyaka 47 y?amavuko ubwo we n?abandi bane bari bamutwaje bari bikoreye amabaro atanu y?imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).

Yafatiwe mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Ryabizige mu murenge wa Cyanzarwe nyuma y?uko abari bamutwaje bakubise hasi amabaro bari bikoreye bariruka hanyuma agashaka gutanga ruswa y?amafaranga ibihumbi 40 (Frw 40,000) kugirango bamusubize amabalo yafatanywe.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda mu ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Nyirampabwanimana yafashwe n?inzego z?umutekano ubwo zari ku irondo zicunga uko umutekano wifashe avanye amabaro mu gihugu cya Congo ayajyanye aho atuye mu mudugudu wa Kavumu.

Yagize ati: ?Nyirampabwanimana ubwo yafatwaga ahagana saa cyenda z?ijoro yari kumwe n?abandi bagabo batanu yari yahaye akazi ko kumutwaza amabaro baje kwikanga inzego z?umutekano batura hasi imyenda bari bikoreye bariruka.?

Yongeyeho ko amaze gufatwa yashatse gutanga ruswa kugirango asubizwe imyenda

?Nyirampabwanimana amaze gufatwa bagenzi bamaze kumusiga, yegereye umwe mu bashinzwe umutekano amusaba ko yamuha amafaranga angana n?ibihumbi 40 y?amanyarwanda (Frw 40,000) kugirango arekurwe kandi asubizwe imyenda ye yari yafashwe ariko biba iby?ubusa kuko nayo yahise afatirwa maze Nyirampabwanimana ashyikirizwa ubutabera.?

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburengerazuba yaburiye abishora mu bikorwa bitemewe n?amategeko cyane cyane abacuruzi kwirinda gukora ubucuruzi bubujijwe no guca ukubiri no gushaka gukosoza amakosa bafatiwemo gutanga ruswa kuko ari ukongera uburemere bw?icyaha mu gihe bo bibwira ko barimo kugikemura.

Nyirampabwanimana n?ibyo yafatanywe yashikirijwe urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Busasamana mu gihe hagishakishwa abari bafatanyije nawe muri icyo gikorwa.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
 
Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by?umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y?amezi 6 n?imyaka ibiri.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.