Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe uwarimo gukwirakwiza amasashe mu bacuruzi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Ujeneza Oliver wagendaga akwirakwiza amasashe mu bacuruzi mu dusantire two mu Murenge wa Busasamana. Yafatanwe amasashe ibihumbi 4,300 ahwanye n?amapaki 44, yafatiwe mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gasazi, Umudugudu wa Kinyababa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Ujeneza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bamubonye agenda acuruza ariya masashe mu bacuruzi. Polisi yamufashe asigaranye amasashe ibihumbi 4,300 ndetse n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 20 yari amaze gucuruza.

CIP Karekezi yagize ati? Ujeneza yafashwe asigaranye amasashe ibihumbi 4,300  angana n?amapaki 44, ipaki imwe ayigurisha amafaranga y?u Rwanda 1,500. Avuga ko ayakura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akagenda ayacuruza mu bacuruzi bo mu dusantire two mu Murenge wa Busasamana.?
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Ujeneza afatwa, akangurira n?abandi kujya batanga amakuru igihe hari umuntu babonye acuruza amasashe cyangwa akabona abacuruzi bayapfunyikiramo ibicuruzwa ku bakiriya babo.

Yagize ati? Abaturarwanda twese  tugomba kumenya ko amasashe ari mabi ku bidukikije, impuguke mu bijyanye n?ibidukikije zemeje ko amasashe iyo ageze mu butaka butongera kwera kuko ntabora. Zinavuga ko amasashe iyo uyatwitse umwotsi wayo wangiza ikirere bikangira ingaruka ku myanya y?ubuhumekero.?

Ujeneza yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko  Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga  Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.