Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Abantu batatu bafatanywe ibilo 16 by?urumogi

Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo, ryafashe ibilo 16 by?urumogi byari bitwawe mu modoka, hafatwa abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa kinyuranyije n?amategeko.

Bafatiwe mu mudugudu wa Nyamwishyura, akagari ka Nyarushamba, mu  murenge wa Nyakiliba, saa moya z?ijoro ubwo bari bari mu modoka itwara abagenzi rusange ifite nimero RAE 565 G  yari iturutse i Mahoko yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari uwitwa Nkuranga Samuel ufite imyaka 51 y?amavuko, Ndangamura Claude w?imyaka 57 na Habyarimana Fabrice w?imyaka 21 biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:? Tukimara guhabwa amakuru n?abaturage ko hari imifuka bicyekwa ko irimo ibiyobyabwenge yinjijwe mu modoka itwara abagenzi rusange muri gare ya Mahoko, twahise dutegura igikorwa cyo kuyifata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Nyarushamba, imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika. Mu gihe dusaka abagenzi n?imizigo yabo, twaje gusanga inyuma ahagenewe gushyirwa imizigo (Boot) harimo imifuka ipakiyemo urumogi rupima ibilo 16, umwe mu bagenzi akimara kubona ko yatahuwe ahita yirukanka aburirwa irengero.?

Yakomeje agira ati: ?Hahise hafatwa uwitwa Nkuranga wari umushoferi w?iyo modoka, hafatwa kandi Ndangamura wari watanze itike yo kwinjiza umuzigo mu modoka na  Habyarimana bivugwa ko ari we wari wahawe akazi ko kwinjiza iyo mifuka y?urumogi mu modoka muri gare ya Mahoko.

Bahise bashyikirizwa urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse kugira ngo nawe akurikiranwe n?amategeko.

CIP Rukundo, yashimiye abatanze amakuru yatumye ibiyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubihashya.

Yaburiye abakomeje kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa bityo ko bazafatwa ku bufatanye n?abaturage.

Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.