Abapolisi 24 bo muri Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama batangiye amahugurwa y’ibyumweru bitatu yo kongera ubumenyi mu bintu bitandukanye mu buganga. Amahugurwa arimo kubera mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari(PTS-Gishari).
Aba bapolisi ni bamwe mu barimo kwitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Repubulika ya Centrafrica(MINUSCA). Aya mahugurwa arimo gutangwa n’inzobere zaturutse mu Kigo gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye (UNITAR). Aya mahugurwa kandi arimo gukorwa hubahirijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa , umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari , Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yashimye ubufatanye buri hagati y’Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi ariko cyane cyane ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi mu bintu bitandukanye mu bijyanye no kubungabunga amahoro.
Inkuru bijyanye: [AMAFOTO]: PTS-Gishari: Abapolisi barenga 50 basoje amasomo y’umuryango w’abibumbye
CP Niyonshuti yagize ati “Amahugurwa nk’aya k’ubuvuzi agiye guhabwa abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni ingenzi. Bizabafasha kurushaho kuzuza neza ubutumwa bagiyemo, aya mahugurwa ku buvuzi azafasha abayitabiriye kuzuza ibisabwa byose mu buvuzi.”
CP Niyonshuti yavuze ko amahugurwa ategura abayitabiriye kongera ubumenyi , ubushobozi n’imyitwarire bizabafasha gutanga ubuvuzi bukenewe ku bantu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Yasabye abitabiriye amahugurwa kuzakurikira amahugurwa bashyizeho umwete kugira ngo bazayakuremo ubumenyi n’ubushobozi bihanitse kandi bikenewe mu gutanga ubuvuzi ku bantu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari,Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti
Muri ibi byumweru bitatu, abapolisi bagiye guhugurwa ku bijyanye no kwita ku bakomerekeye ku rugamba,ubutabazi kubagize ibibazo byo guhumeka, ubujyanama mu mitekerereze n’ibindi bitandukanye.
U Rwanda rufite amatsinda 3 y’abapolisi mu Gihugu cya Repubulika ya Centrafrica aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki Gihugu, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140.