Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yimakaje ihame ry?uburinganire n?ubwuzuzanye mu gucunga umutekano

Mu ntangiriro y? umwaka wa 2000, Polisi y?u Rwanda yari ifite umubare w?abapolisikazi batageze ku icumi, mu mwaka wa 2002 Polisi y?u Rwanda yari ifite abapolisikazi batagera no kuri 1 ku ijana,  nyuma y?imyaka icumi, muri 2010, umubare w?abagore bari muri Polisi y? u Rwanda wiyongereye mu buryo bugaragara,  aho wageze ku 10.3 ku ijana, mu mwaka wa 2020 uza kuzamuka urenga gato 22 ku ijana.

Superintendent of Police (SP) Dative Iribagiza, winjiye muri Polisi y? u Rwanda mu mwaka wa 2001 akiri muto abanje gukora amahugurwa amwinjiza muri Polisi y?u Rwanda nk?umupolisi muto.  Yasobanuye uburyo byari bigoye ngo abagore binjire muri Polisi y? u Rwanda, byasabaga ko wihisha ababyeyi cyangwa abakurera kuko iyo wababwiraga ko ugiye kujya muri Polisi wasangaga bakwita amazina mabi atandukanye harimo kukwita indaya cyangwa igishegabo.

Yagize ati: ?Ibi kandi wasangaga atari ko bimeze kuri bagenzi bacu b?abagabo kuko bo byaboroheraga gukora icyo bashaka, byabaga ari ikintu gikomeye  umugabo agezeho  iyo yinjiraga mu nzego zicunga umutekano naho ku bagore byabaga ari ishema kuba umukobwa yarongorwa n?umupolisi ariko ntujye muri Polisi y?u Rwanda.?



Yakomeje avuga ko n?ubwo abantu benshi bakwibagirwa ariko abagore nabo bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu n?ubwo batari besnhi. SP Iribagiza n?abandi bagore bafashe umwanzuro wo gutangiza inzira igana muri Polisi y? u Rwanda, haza ubishaka kandi ubishoboye.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni, winjiye muri Polisi y? u Rwanda igihe kimwe na SP Iribagiza, yongeyeho ko kuva Polisi y? u Rwanda yashingwa tariki ya 16 Kamena 2000,  Abagore bashishikarijwe kwinjira muri Polisi y? u Rwanda kuko inyungu zarimo zitashidikanywagaho.

Mbere wasangaga abapolisikazi bahabwa akazi ko gukora mu bunyamabanga, bakora ibikorwa byo mu biro nko gutanga icyayi, cyangwa bagakora akazi ko gufotora impapuro na raporo z?abayobozi.

Uko imyaka ishira, iyo myumvire yarahindutse atari mu mibare gusa ahubwo abapolisikazi bagiye bahabwa akazi gakomeye nko kujya mu nzego zifata ibyemezo, no kuba bahabwa inshingano zo kubyobora kandi ahantu hasaba gufata ibyemezo bikomeye.



Mu mwaka wa 2019, SSP Urujeni yakoze akazi neza kandi kinyamwuga ubwo yari ayoboye itsinda ry?abapolisi (bagizwe ahanini n?abapolisikazi) bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo. SSP Urujeni kandi yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo nko kuba umuyobozi wa Polisi (DPC) mu Karere ka Nyarugenge gafatwa nk?umutima w?umujyi wa Kigali.

Mu by?ukuri abapolisikazi bagize 30 ku ijana by?abapolisi bari mu butumwa bw?Umuryango w?Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, n?ubwo badahagije.

Kongera umubare w?abapolisikazi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro byagaragaye ko ari ikimenyetso kigaragaza ko haba mu gihugu imbere cyangwa no mu mahanga himakajwe ihame ry?uburinganire, no kuba abagore bagira uruhare mu gucyemura amakimbirane mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi kandi byari ugushyira mu bikorwa umwanzuro w?akanama k?umutekano ka Loni 1325, ndetse n?amasezerano ya Kigali yo kurinda abasivili mu bikorwa by?amahoro, kwari ukubahiriza kandi amasezerano ya Vancouver yo kubungabunga amahoro no kurwanya iyinjizwa mu gisirikari ry?abana.

Umwanzuro w?akanama ka Loni gashinzwe umutekano 1325, usaba inzego zose kongera umubare w?abagore mu gucyemura amakimbirane, kubungabunga amahoro, kwimakaza ihame ry?uburinganire mu nzego zose za Loni zishinzwe kugarura amahoro n?umutekano.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza abapolisikazi benshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.



SSP Urujeni yavuze ko Polisi y?u Rwanda yashyize umugore ku isonga mu bikorwa byayo byose, ni ikintu buri wese yabona kuko usanga abapaolisiakazi bakora akazi kose.

Inspector of Police (IP) Angelique Umuhoza, Umupolisikazi wungirije Umuyobozi w?abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) bakorera i Gashora, ni urugero rwiza rwerekana ubushobozi bw?abagore mu kazi ko gucunga umutekano. Yinjiye muri Polisi y?u Rwanda mu mwaka 2015 afite imyaka 23.

Ni umugore ukomoka mu Ntara y'Amajyepfo, ubusanzwe hataboneka amazi magari,  ntiyigeze atekereza ko azakora akazi ko gutabara abarohamye, n? ubwo atigeze yoga mu mazi magari mu buzima bwe, ariko ubu ni umuyobozi wungirije w?ishami rya Gashora rishinzwe umutekano wo mu mazi.

Afite impamyabumenyi y?icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, byabaye ngombwa ko atoroka ababyeyi be kugirango yinjire mu nzego z?umutekano. Nyina umubyara yakunze kujya amuha impanuro amubwira ati: ?Ni wowe mukobwa wenyine dufite, Ntuzajye mu nzego z?umutekano, ushobora gupfirayo.? Yigeze kugerageza kujya mu nzego z?umutekano akirangiza amashuri yisumbuye ariko nyina abimenye aramubuza.



Umuhoza buri gihe yifuzaga gukorera igihugu cye cyane cyane mu nzego z?umutekano. Inshuti ze zinjiye mu nzego z?umutekano mbere ye  zamubwiraga ko inzego z?umutekano ari ahantu heza ho gukorera igihugu cyamubyaye, gusa we icyizere cyaragabanukaga kuko imyaka yari itangiye kuba myinshi.

Kugirango agerae ku nzozi ze byabaye ngombwa ko abeshya ababyeyi be kugira ngo yinjire mu nzego z?umutekano (Polisi y? u Rwanda).

Yabeshye mama we ko yabonye akazi kandi ko bizasaba amezi menshi atabasura, mama we yamwifurije urugendo rwiza aramuherekeza amurenza irembo, hashize iminsi yabonye umukobwa we agarukanye ibyishimo by?intsinzi yambaye inyenyeri ya zahabu ku ntugu, n?ibendera ry?igihugu ku kaboko k?ibumoso.

IP Umuhoza yakoze ibizamini byose byaba ibyanditse ndetse n?ibyo kuvuga arabitsinda yishimira kuba umukobwa ugiye gukorera igihugu cyamubyaye.

Ubwo yarajyanywe gukorera mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, kimwe mu bintu byamugoye kwari ugutangira koga mu mazi menshi  atarigeze abikora na rimwe, iyo abyibutse ariseka cyane.
 

 
Kongera umubare w?abapolisikazi ni kimwe mu byo Polisi y?u Rwanda yashyizemo imbaraga kuko ari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ndetse n?amahame mpuzamahanga mu kwimakaza amahame y?uburinganire n?ubwuzuzanye. Ibi byashimangiwe umwaka ushize ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiraga Deputy Inspector General of Police (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza kuba umuyobozi wa Polisi w?ungirije ushinzwe abakozi n?imiyoborere muri Polisi y? u Rwanda.

Ibi kandi bishimangirwa no kuba Polisi y? u Rwanda yarashyizeho ishami rya Polisi rishinzwe guteza imbere uburinganire n?ubwuzazanye hagamijwe gukora ubuvugizi ku bibazo bigendanye n?uburinganire, habaho kandi buri gihembwe inama y?abagore n?ibindi bitandukanye bigamije gucyemura ibibazo byagaragara bibangamiye ihame ry?uburinganire, ibi byose bikorwa hagamijwe ko Polisi y? u Rwanda yimakaza ihame ry?uburinganire mu nzego z?umutekano.

N?ubwo byakunzwe kuvugwa ko abagore badashoboye iyo mvugo siyo. Urugero rufatika ni aho Umupolisikazi witwa Corporal (Cpl) Felicula Mukamurigo yaciye agahigo mu bagore ndetse n?abagabo aho yagizwe umwarimu wigisha amasomo arimo Karate no kurinda abanyacyubahiro aza guhabwa impamyabumenyi ya Loni yo kuba umwarimu w?abapolisi bagiye mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.



Mukamurigo yagize ati: ?Ibi nagezeho sinigeze mbiteganya mu buzima bwanjye, birumvikana natangiye mbikora neza ariko ntiyumvisha ko bizagera kuri uru rwego mu myaka micye maze ndi umupolisi.?

Cpl Mukamurigo yongeyeho ko afite icyizere cyo kuzagera kure hashoboka mu kazi ke.

Mu by?ukuri abagore benshi barasabwa kwinjira muri Polisi y? u Rwanda kugira ngo hagerweho ihame ry?uburinganire n?ubwuzuzanye, bizaba byiza cyane Polisi y?u Rwanda igeze ku inshingano zayo zo kwimakaza ihame ry?uburinganire n?ubwuzuzanye.

Abagore bafite uruhare rukomeye mu gucunga umutekano muri iki gihe hagendewe ku bushobozi bwihariye bafite, abagore bafite kandi uruhare rw?ingenzi mu gucyemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.