Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yatangije ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya inkongi mu mashuri

Umuriro ugira akamaro mu buzima bwa buri munsi ariko bisaba ko ukoreshwa neza kuko iyo hatabayeho ubushishozi mu mikoreshereze yawo ushobora guteza ibyago birimo gukomereka bikomeye, kwangiza ibikoresho ndetse ukaba wanateza urupfu. Uburyo bwiza bwo kwirinda ibi byose ni uko abantu bagomba kubona amahugurwa bakagira ubumenyi mu gukoresha neza ibikoresho bikoresha umuriro, haba mu ngo aho abantu batuye cyangwa aho bakorera.

Ni muri iyo gahunda Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga, ryashyize imbaraga mu guhugura abantu b?ingeri zose ribaha ubumenyi bw?ibanze bubafasha kuba bakumira inkongi cyangwa bakanitabara igihe habaye inkongi.

Kuva mu mwaka ushize iri shami ryatanze amahugurwa ku bantu batandukanye haba abakora mu bigo bya Leta ndetse n?ibyigenga, hahuguwe abaganga, abakozi batandukanye bo kwa muganga, abashinzwe umutekano, abacuruzi bacururiza mu nyubako z?ubucuruzi zitandukanye, abacuruzi bo mu masoko atandukanye mu gihugu, abantu bahuguriwe aho bategera imodoka (Gare), hanahuguwe kandi abakozi bo mu nzego zitandukanye za Leta.



Guhera ku wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryatangiye ubukangurambaga bwo guhugura abanyeshuri mu mashuri ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Umuyobozi w?ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko bahisemo kwigisha abanyeshuri cyangwa abakiri bato kwirnda no kurwanya inkongi kuko ari abantu bafata vuba, ku buryo byakwihutisha uburyo bwo guhindura imyumvire y?abantu ku mikoreshereze y?ibikoresho by?amasahanyarazi aho batuye.?

Ubu bukangurambaga bwatangiriye ku wa Gatatu mu kigo cy?amashuri cya Lycee de Kigali nyuma ku wa Kane  bukomereza muri Butamwa College,  ku wa gatanu bukaba bwabareye muri  Groupe Scolaire de Kigali, abanyeshuri bahawe amasomo mu magambo ndetse no mu ngiro, aho bigishijwe ibigize umuriro n?ibitera inkongi, uburyo bwiza bwo kwirinda inkongi , n?uburyo bwo kurwanya inkongi hakoreshejwe bimwe mu bikoresho birimo kizimyamuriro, no gukoresha uburingi butose.



ACP Gatambira yavuze ko abanyeshuri mu bigo by?amashuri bitandukanye bagiye guhabwa ubumenyi ku kwirinda no kuzimya inkongi kugira ngo nabo bazabashe kuzikumira no kuzirwanya.

Yagize ati: ?Ubu inkongi zigaragara cyane ziterwa na Gazi, muri ubu bukangurambaga buzabera mu mashuri menshi ashoboka mu gihugu tuzibanda cyane kwigisha abanyeshuri uko bakoresha Gazi , tuzibanda mu kubigisha uko bakoresha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro cyane cyane uko bakoresha uburingiti butose, tuzanabigisha uko bashobora gutabara abantu igihe habaye inkongi. Ibi twabitekereje kuko iyo abanyeshuri batashye bavuye ku ishuri ubumenyi bahawe babushyira mu bikorwa, ikindi kandi bazafasha no kwigisha imiryango yabo ibyo bize.?

Yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga bwo kwirinda inkongi mu mashuri hazabaho no gushyiraho amakipe (Anti-Fire Clubs) nazo zizajya zitanga amahugurwa mu yandi mashuri bikazafasha ko abantu besnhi mu gihugu bagira ubumenyi ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Umwaka ushize hagaragaye inkongi z?umuriro 123 mu gihugu hose aho inyinshi muri zo zaturutse kuri Gazi , naho uyu mwaka turimo hamaze kugaragara inkongi z?umuriro 70, umubare munini muri zo wagaragaye mu mujyi wa Kigali.