Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abatwara ibinyabiziga birimo moto n’imodoka batanga ruswa ku bapolisi kugira ngo hirengagizwe amakosa bakora mu muhanda cyangwa bahabwe serivisi ko abazajya bafatwa bazajya bakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ni umuburo uje mu gihe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi hafungiye umugabo w’imyaka 26, wafashwe ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe, acyekwaho gushaka guha umupolisi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 9500 ngo ahabwe uruhushya rwe rwo gutwara moto rwafashwe biturutse ku makosa yo mu muhanda yakoze yanateje impanuka mu muhanda Kigali-Muhanga.
Ni nyuma kandi y’iminsi ine gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe undi musore w’imyaka 25 y’amavuko, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 ngo asubizwe moto ye yari yafashwe biturutse ku kuba yari ayitwaye adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, araburira abashoferi barangwa n’iyi myitwarire avuga ko bakwiye kuyicikaho burundu.
Yagize ati: “Ruswa ni icyaha kitihanganirwa mu gihugu cy’u Rwanda, ntibikwiye ko umuntu yumva ko kuyitanga ari byo bimworohereza kubona serivisi yemerewe n’amategeko cyangwa ngo ihanagure amakosa yakoze by’umwihariko ayo mu muhanda ku batwara ibinyabiziga, kuko ahubwo aba arimo kurushaho kwishyira mu byago byo kugerwaho n’ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko kuri iki cyaha.”
Yavuze ko nk’uko biteganywa n’itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryashyiriweho kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4, Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatanze.
Polisi yaburiye abatwara ibinyabiziga batanga ruswa

<-Back To RNP News