Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ibikorwa byo guhugura abanyeshuri kwirinda no kurwanya inkongi

Umuriro ni kimwe mu bikenerwa mu bikorwa bya muntu bya buri munsi aho awifashisha mu mirimo itandukanye harimo no gucana mu masaha y?ijoro hakaboneka urumuri ari nayo mpamvu usanga aho wageze iterambere ryiyongera, n?umutekano ukaboneka.

Ni kenshi ariko nanone humvikana ahantu henshi umuriro wateje ikibazo iyo utakoreshejwe neza ugatera inkongi  zangiza ibikorwaremezo ndetse rimwe na rimwe abantu bakahaburira ubuzima akaba ariyo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwitwararika igihe bakoresha umuriro waba uw?amashanyarazi cyangwa se gazi zifashishwa mu guteka kuko ari bimwe mu bikunze gutera inkongi.

Ni muri urwo rwego Polisi y?u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire and rescue Brigade), ryashyize imbaraga mu guhugura abantu b?ingeri zose ribaha ubumenyi bw?ibanze bubafasha kuba bakumira inkongi cyangwa bakanitabara igihe habaye inkongi, rikanabigisha uburyo bakoresha Gazi birinda inkongi zayikomokaho ndetse n? uko bashobora kuzizimya igihe zaba zibaye.

Iri shami kandi ryashyize imbaraga mu guhugura abanyeshuri kuko usanga bafata vuba kandi bakaba bahugura nabo mu miryango baturukamo ndetse n?aho batuye.


 
Ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi, hahuguwe abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Remera Catholic riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, ahahuguriwe abagera kuri  794, barimo abanyeshuri 504 biga mu mashuri abanza, n?abanyeshuri 265 biga mu mashuri y?isumbuye, hanahugurwa abakozi n?abarimu 25.

Ni amahugurwa y?umunsi umwe yahawe aba banyeshuri aho bigishijwe amako y?umuriro, bigishwa ibitera inkongi, uko bazirinda, n?uko bashobora kwirwanaho bazimya inkongi yoroheje bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo kizimyamuriro n?uburingiti butose ku muriro uturutse kuri Gazi bakoresha mu guteka.

Umuyobozi w?ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko bahisemo kwigisha abanyeshuri cyangwa abakiri bato kwirnda no kurwanya inkongi kuko ari abantu bafata vuba, ku buryo byakwihutisha uburyo bwo guhindura imyumvire y?abantu ku mikoreshereze y?ibikoresho by?amasahanyarazi aho batuye.?

Yagize ati: ?Ibyinshi mu bikunze gutera inkongi z?umuriro harimo uburangare mu gihe abantu batitondeye uburyo bw?imikoreshereze y?umuriro w?amashanyarazi ndetse na Gazi zifashishwa mu guteka. Polisi yahisemo gukomereza amahugurwa ku banyeshuri cyangwa ku rubyiruko kuko ari abantu bafata kandi bagakora vuba, bityo bizihutisha inzira yo guhindura imyumvire y?abantu mu bijyanye no kwirinda inkongi.?

Yakomeje avuga kuva mu mwaka ushize Police itangiye guhugura abantu benshi ku kurwanya no kwirinda inkongi, ubu bukangurambaga bwagize umumaro ukomeye kuko usanga inkongi zaragabanutse n?aho zigaragaye abaturage bakagira uruhare mu kuyizimya kuko bigishwa uko bakwitabara.
Yongeyeho ko inkongi zigaragara cyane ni izituruka kuri Gazi akaba ari nayo mpamvu mu gutanga amahugurwa hibandwa mu kwigisha uburyo bwiza bwo gukoresha Gazi hirindwa inkongi.

Abahuguwe kandi  bafashe umwanya wo gutemberezwa ikigo cyose bareba uko umuriro umeze mu nyubako z?ishuri, bagira inama ubuyobozi  ibyo bukwiye gukosora.

Aya mahugurwa arakomereza mu bigo by?amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo, aho tariki ya 18 Gicurasi,  hahugurwa abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Kimironko, tariki ya 20 Gicurasi hazahugurwa abanyeshuri bo Saint Paul International , naho tariki ya 25 Gicurasi hakazahugurwa abanyeshuri bo kuri Groly School.

Biteganyijwe kandi ko aya mahugurwa azakomereza no mu bindi bigo by?amashuri mu gihugu hose kuko uretse no kubigisha uko bakwirinda inkongi hariho na gahunda  gushyiraho amatsinda yo kurwanya inkongi ( Anti ?fire Clubs) azafasha Polisi kugeza kuri benshi ubumenyi bwo kwirinda impanuka ziterwa n?umuriro.