Police HC yitwaye neza mu muhango wo gutangiza imikino ya Handball muri Kigali Arena

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo Police HC yatsinze ikipe ya Tengo HC ya hano mu Mujyi wa kigali ibitego 28 kuri 19. Ni mu mukino wahuje aya makipe ubwo ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryari ryateguye imikino itangiza ku mugaragaro ikibuga cy’umukino wa  Handball n’ibindi bikorwa byayo muri Stade ya Kigali Arena.

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe Umunani ariyo, Police HC, Tengo HC, ES Kigoma, ADEGI Gituza,ES Kiziguro(Abakobwa),Falcon HC(Abakobwa). Hari kandi n’amakipe y’abakanyujijeho mu mukino wa Handball ubu bakaba barahagaritse uyu mukino ariyo Masters A na Masters B.

Umukino wahuje ikipe ya Police HC na Tengo HC niwo wabaye nyuma y’indi yose kuko watangiye ahagana saa moya za nimugoroba. Nubwo wari umukino utarimo guhatanira igikombe ariko wabonaga ko amakipe yombi afite ishyaka n’umurava wo byo gutsindana.

Igice cya mbere cyarangiye Police HC itsinze ibitego 15 ku bitego 9 bya Tengo HC, umukino wose waje kurangira ari ibitego 28 bya Police HC kuri 19 bya Tengo HC. Umutoza wa Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko uyu mukino wari umwanya mwiza wo gutegura ikipe yitegura kujya mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagize ati” Ikipe tumaze gukina nayo ya Tengo HC ntabwo yari ikipe yoroshye kuko yarimo abakinnyi basanzwe bakomeye muri iki gihugu. Baduhaye umukino w’imyitozo kuko turimo kwitegura irushanwa rya ECAHF rizabera muri Tanzaniya guhera tariki ya 27 uku kwezi. Uyu mukino unyeretse ko ibyo tumaze iminsi dutoza abakinnyi bacu bijyanye n’amayeri mu kibuga, imbaraga byose uko twabiteguye babishyize mu bikorwa bagaragaza umukino mwiza.”

IP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko iyo ikipe ikora imyitozo itabona amakipe akomeye bakina umutoza ntabona uko akosora amakosa.

Ati” Uyu munsi tubonye ko hari ibyo tumaze kugeraho, hari n’ibyo  tugiye gukosora ku buryo muri iki cyumweru tugiye gutangira bizaba byakosotse. Twavuga ikijyanye no kumenyerana hagati y’abakinnyi, kugendera ku mabwiriza umutoza atanze, kumenya gukina iminota ya nyuma kuko hari igihe ukina n’ikipe ikomeye ukananirwa gucunga iminota ya nyuma ikipe ikaba yayigutsindiramo kandi wari wayirushije.”

Mu byo umutoza arimo kwibandaho muri iyi minsi harimo amayeri yo mu kibuga (Tactics), umukinnyi akamenya uko yakwambura umupira uwo bahanganye, uko yakwitwara igihe ikipe bayihannye abakinnyi bagasigara batuzuye kugira ngo iyo kipe yahanwe muyibyaze umusaruo.

Nyuma y’iyi mikino ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryatanze Certificates ku makipe, abakinnyi n’abatoza bagize uruhare runini muri uyu mukino mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

Ikipe ya Police HC yashimwe nk’ikipe imaze imyaka 10 yitwara neza, umutoza wayo IP Antoine Ntabanganyima nawe ashimirwa nk’umutoza umaze imyaka 10 atwara ibikombe. Abakinnyi ba Police HC aribo Buntunimana Samuel na Tuyishime Zacharie bahembwe nka bamwe mu bakinnyi Batatu bitwaye neza


<-Back To RNP News