Police HC yiteguye kwegukana irushanwa ry’igikombe cy’Igihugu

Imyitozo y'irushanwa ry'Igikombe cy'Igihugu rirafasha Police HC kwitegura irushanwa mpuzamahanga rya ECAHF

Nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball). Kuri ubu umutoza w’iyi kipe aravuga ko yiteguye kwegukana igikombe cy’Igihugu kizatangira guhatanirwa guhera tariki ya 23 kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Umutoza wa Police Handball Club, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana arizeza abakunzi ba Police HC ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ko ikipe yiteguye neza ku buryo igomba kwegukana igikombe cy’Igihugu cyari kimaze imyaka igera kuri 6 kidahatanirwa.

Yagize ati” Kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Rwanda imikino yarahagaze  abakinnyi  ntibabonye uko bakora imyitozo uko bikwiye. Aho hasubukuriwe imikino natwe twatangiye imyitozo duhera ku myitozo yo kugarura imbaraga mu bakinnyi (Physique). Ibyo tukabihuza n’imyitozo ijyanye n’amayeri yo mu kibuga na tekinike, kuri ubu abakinnyi ba Police HC bameze neza kuko na tariki ya 10 uku kwezi nitwe twegukanye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga.”

Yakomeje avuga ko irushanwa ry’igikombe cy’Igihugu  ari umwanya mwiza kuri Police HC nk’ikipe yitegura kuzitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba na Africa yo hagati, East and Central Africa Handball Federation Tournament (ECAHF).

Ati” Iri rushanwa ry’igikombe cy’Igihugu ni umwanya mwiza kuri Police HC kuko turimo kwitegura kuzajya mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere muri aka karere k’Iburasirazuba na Africa yo hagati. Biteganijwe ko iri rushanwa rizabera muri Tanzaniya tariki ya 27 Ugushyingo kugeza tariki ya 4 Ukuboza 2021. Icyorezo cya COVID-19 cyadutse Police HC ariyo yari iya  mbere mu Rwanda kuko niyo yari yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2019.”

IP Ntabanganyimana umutoza wa Police HC(uwambaye umuhondo) arimo gutoza abakinnyi amayeri yo mu mukino

Umutoza IP Ntabanganyimana avuga ko mu ikipe hamaze kongerwamo abakinnyi bashya aribo Muhumure Elysee, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 na Umuhire Yves.Kugeza ubu CPL Mutuyimana Gilbert niwe mukinnyi utameze neza kubera ikibazo cy’imvune afite ku kaguru.

Biteganijwe ko igikombe cy’Igihugu kizatangira tariki ya 23 na 24 Ukwakira 2021 hakinwa imikino y’amajonjora naho tariki ya 30 na 31 Ukwakira 2021 habe imikino ya kimwe cya Kane(1/4), kimwe cya Kabiri(1/2) n’umukino wa nyuma (Final). Biteganijwe ko iyi mikono imwe izabera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo(Stade Amahoro) ari naho itsinda rya Police HC rizaba rikinira indi mikono ibere mu Karere ka Bugesera.

Kuva imikino yakomorerwa muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 Police HC yabashije kwegukana ibikombe bibiri bimaze guhatanirwa.

Inkuru bijyanye:

Police HC yegukanye igikombe cy'irushanwa ryiswe Rwanda Handball Challenge Trophy

Police HC yongeye kwegukana irushwanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga


<-Back To RNP News