Police FC yanyagiye Muhanga 6-1

Ku munsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, Police FC yihereranye AS Muhanga ku kibuga cyo ku Kicukiro, iyitsinda ibitego 6 kuri 1.

Ku munota wa 15 w’igice cya mbere nibwo Habyarimana Innocent wa Police FC yatsinze igitego cya mbere, Uwimana Jean d’Amour atsinda icya 2 igice cya mbere kigiye kurangira.

Mu gice cya 2 Police FC yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego, bikaba byaje kuyihira ubwo Rutahizamu Jacques Tuyisenge yatsindaga icya 3, Sebanani Emmanuel uzwi ku izina rya Crespo ayibonera icya 4, nyuma gato Jacques Tuyisenge ayitsindira icya 5 cy’umutwe.

Umupira wenda kurangira, Uwimana Jean d’Amour yatsinze igitego cya 6 , naho igitego  kimwe rukumbi cya AS Muhanga yagitsinze kuri penaliti.

Police FC ikaba iri ku mwanya wa 6 n’amanota 21.


<-Back To RNP News