Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo mu Mujyi wa Kigali ,mu Karere ka Kicukiro muri Stade ya IPRC-Kigali hateganijwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi ku izina rya Cross Country Tournament. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino wo gusiganwa ku maguru, Police Athletics Club nayo izitabira iri rushanwa, umutoza wayo aravuga ko abakinnyi biteguye neza iri rushanwa.
Umutoza wa Police Athletics Clubs, Assistant Inspector of Police (AIP) Audace Gasagara yavuze ko ikipe ya Polisi izitwara neza muri iri rushanwa ikegukana igikombe ndetse hakabonekamo abakinnyi bazajya mu ikipe y’Igihugu izitabira shampiyona Nyafurika iteganijwe mu minsi iri mbere mu gihugu cya Ethiopia.
AIP Gasagara yakomeje avuga ko abakinnyi bameze neza ndetse bamaze amezi Abiri bitegura iri rushanwa.
Yagize ati” N’ubusanzwe ikipe ya Police Athletics isanzwe yitwara neza mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru. Iri rushanwa naryo twararyiteguye, twakoze imyitozo ihagije, intego ni ugutwara igikombe ndetse no kuzabano abakinnyi bavuye mu ikipe yacu bagahamagarwa mu ikipe y’Igihugu bakazaserukira Igihugu muri shampiyona Nyafurika iteganijwe mu minsi iri imbere mu gihugu cya Ethiopia.”
Umutoza wa Police Athletics yavuze ko mu bagabo azitwaza abakinnyi basanzwe bamenyereye amarushanwa nka C/SGT Ntirenganya Felix, PC Mutabazi Emmanuel, PC Gakuru David me (uyu aherutse kuba uwa mbere mu irushanwa ry’amahoro ryabereye mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi 2021, Kigali Peace Marathon). Yabaye uwa mbere mu basiganwe mu birometero 42, ibyo bita Full Marathon. Azatwara kandi uwitwa PC Niyonzima Olivier, Shyaka Olivier na Nizeyimana Alex.
Mu kiciro cy’abagore, Umutoza avuga ko azatwara abakinnyi PC Uwizeyimana Jeanne Gentille na PC Dushimirimana.
AIP Audace Gasagara arashimira abayobozi ba Polisi y’u Rwanda uburyo bahora hafi y’ikipe bakayigenera ibyangombwa byose biyifasha kwitwara neza. Abasezeranya kuzitwara neza muri iri rushanwa riri imbere.
Biteganijwe ko iri rushanwa ryiswe Clause Country Tournament rizitabirwa n’amakipe 11 yose ya hano mu Rwanda.
Police Athletics Club igiye kwitabira irushanwa ritegura shampiyona Nyafurika

<-Back To RNP News