Isiganwa ry'amagare 'Tour du Rwanda' ryatangijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, hanakomeza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY).
Umuhango wo gutangiza iri siganwa witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyagaju, Mayor w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi, n'ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB), Michaella Rugwizangoga hamwe n'abitabiriye isiganwa ry'amagare bari bafite ibyapa bya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kwimakaza ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda, mbere yo gutangiza irushanwa ry'amagare Ku rwego rw'umugabane w'Afurika, hatangwa ubutumwa bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Ni ubufatanye bugamije guteza imbere ibikorwa byimakaza umutekano wo mu muhanda, by’umwihariko muri ibi bihe by’isiganwa ry'amagare.
Abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa, baributswa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n'abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka, nko kwegera cyane inkengero z'umuhanda, kujyana cyangwa gusiga abana bonyine hafi y'umuhanda.
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwasubukuwe mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize nyuma y'uko bwari bwarasubitswe bugeze mu cyumweru cya 39 butangijwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19, bugamije kwibutsa ingeri zose z'abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda ku bw'amahitamo yabo, atari ugutinya ibihano kugeza bibaye umuco.
INKURU BIFITANYE ISANO: Polisi yasubukuye Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro