Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza  yahaye impanuro  itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo ahitwa i Malakar.  Ni itsinda rigizwe n’abapolisi 240 harimo abagore 45, iri tsinda riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin  Kalimba.

IGP Munyuza ubwo yaganirizaga aba bapolisi yabagaragarije ko abapolisi b’u Rwanda aho bari hose mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye barangwa no kwitwara neza bagahesha isura nziza u Rwanda. Abasabye kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije.

Ati “Mugiye muhagarariye u Rwanda, muzirikane ko ibyo muzakorera hariya bizahesha isura u Rwanda, mugomba kuzahesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Bagenzi banyu mugiye gusimbura bitwaye neza, murasabwa kuzagera ikirenge mu cyabo ndetse munarenzeho. Muzarangwe n’ikinyabupfura gisanzwe kibaranga, mwubahane hagati yanyu nk'uko bisanzwe kandi muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe.”

Umuyobozi  wa Polisi y’u Rwanda yakomeje asaba aba bapolisi kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’Igihugu bagiyemo cya Sudani y’Epfo. Abagira inama yo kutazinuba cyangwa ngo baseke ibyo bazaba babonye batamenyereye mu muco nyarwanda.

Yabibukije kuzava muri kiriya gihugu abaturage bacyo bakibifuza aho kuba bavayo babinuba, yabasabye kuzarangwa n’umuco wo kwigomwa no gufasha ababaye.

Ati“ Nibyo mugiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro murinda abaturage ariko muzarangwe n’umuco wo gufasha abafite ibibazo nko kubakira amacumbi  abadafite aho bataha, kubafasha kubona isuku aho muzabona ntayo bafite mubaha amazi meza n’ibindi bikorwa bibateza imbere.”

IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi kurangwa n’ubutwari aho bari hose kandi bakazirikana ko akazi bahoramo ka buri munsi kaba gasa nk’urugamba bityo nta we ugomba gutererana mugenzi we.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi  hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa ndetse  hari intera ya metero hagati y'umupolisi n'undi. Yabakanguriye kuzakomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho baza bari hose.

Aba bapolisi 240 ni ikiciro cya 6 kigiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo(UNMISS I-6), biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe bazahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye gusimbura bagenzi babo  240 bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.