Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyuma yo kujya mu mwiherero ikipe ya Police FC yanatangiye imyitozo yitegura shampiyona

Abakinnyi b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) ikina mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Mata 2021  batangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona. Iyi myitozo bayitangiye nyuma yo kuzuza ibisabwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho kuva tariki ya 02 Mata 2021 bamaze gupimwa Covid-a19 aba bakinnyi batangiye kuba mu mwiherero .

Umunyamabanga mukuru wa Police FC akaba n'umuvugizi wayo, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana  yavuze ko bimwe mu byasabwaga Police FC kimwe n’andi makipe akina umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere harimo kuba bafite ahantu abakinnyi bazajya kuba (Camp), bakajya mu mwiherero ari uko babanje gupimwa kugira harebwe ko bagiye ari bazima bataranduye COVID-19.

CIP Bikorimana yagize ati” Ubundi FERWAFA yatanze amabwiriza yo kubahirizwa, bimwe muri byo harimo kuba mufite aho muzakorera umwiherero,  aho abakinnyi n’abandi baba hafi y’ikipe nk’abatoza bagomba kuba hamwe. Harebwa ingano y’aho hantu ko bihura n’umubare w’abantu bagiye kuhaba ndetse no kureba ibikoresho birimo  cyane cyane ibijyanye n’isuku. Ibyo byose rero FERWAFA yaradusuye isanga turabyujuje.”

CIP Bikorimana yakomeje avuga ko nyuma yo gusurwa, tariki ya 02 Mata hatangiye igikorwa cyo gupima abantu 33 barimo abakinnyi 23 n’abandi bantu 10 bahora hafi y’ikipe nk’abatoza n’abandi.

Ati” Kuri uwo munsi wo gupimwa nta muntu wasubiye mu muryango iwe cyangwa aho yabaga ahubwo bose bagumye hamwe mu mwiherero. Bwaraceye  ibisubizo biza  bigaragaza ko bose ari bazima nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Tariki ya 05 Mata abakinnyi nibwo batangiye imyitozo.”

Umunyamabanga mukuru wa Police FC akaba n'umuvugizi w'iyi kipe  yakomeje avuga ko gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune ndetse no gukoresha imiti yica udukoko bizakomeza kubahirizwa haba mbere na nyuma y'imyitozo. Abantu bazakomeza kwambara agapfukamunwa ndetse hanubahirizwe intera hagati y'umuntu n'undi. 

Umutoza mukuru wa Police FC, Haringingo Francis yavuze ko akurikije uko yabonye abakinnyi ku munsi wa mbere w’imyitozo yasanze bameze neza.

Yagize ati” Urebye nk’imyitozo dukoze uyu munsi yari iyo kureba uko ubuzima bw’abakinnyi bwifashe nyuma y’iminsi bari bamaze badahura ngo bakore imyitozo. Dusanze atari ibintu bibi, bigaragara ko hari ukuntu umukinnyi ku giti cye yikoreshaga imyitozo aho babaga.”

Haringingo yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza, agasanga hatabaye ikibazo cy’imvune ikipe ya Polisi FC yiteguye  guhatanira igikombe cya shampiyona.

Mu mwaka wa 2020 ikipe ya Police FC ni imwe mu makipe yaguze abakinnyi bashya batandukanye uturutse mu izamu. Twavuga  nka Sibomana Patrick Pappy yakiniraga ikipe ya Yanga Africans muri Tanzania, Usengimana Faustin wavuye mu kipe ya Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia mu kiciro cya mbere. Ntwari Evode wavuye mu ikipe ya Mukura VS, Twizerimana Martin Fabrice waguzwe muri Kiyovu Sports, Iradukunda Eric (Radu) wavuye muri Rayon Sports, umunyezamu Kwizera Janvier (Rihungu) waguzwe muri Bugesera FC na Uwiduhaye Aboubakar wavuye mu ikipe ya Heroes FC.  

Kuri ubu aba bakinnyi n’abatoza bari mu mwiherero mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko ku i Rebero, imyitozo yo ikorerwa  kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Nta muntu wundi wemerewe kugera ahari aba bakinnyi usibye abasuzumwe COVID-19 bakajya kubana nabo mu mwiherero.