Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYAMAGABE: Polisi yafatanye abantu babiri udupfunyika 773 tw?urumogi

Abitwa  Mukagatera Annociata na Niyonsaba Edouard, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena, bafashwe na Polisi y? u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe umurenge wa Kaduha, Akagali ka Kavumu, Umudugudu wa Bamba, bafite udupfunyika 773 tw?urumogi  bari bafitiye umugambi wo kurugurisha abakiriya babo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bo mu mudugudu wa Bamba ko uyu Mukagatera ari ruharwa mu gucuruza ikiyobyabwenge cy?urumogi.

Yagize ati: ? Abaturage bo mu Mudugudu wa  Bamba bahamagaye Polisi bavuga ko uyu Mukagatera ari umucuruzi w?ikiyobyabwenge cy?urumogi kandi ko arubika mu rugo rw?uwitwa Niyonsaba.  Abapolisi bahise bakora ibikorwa byo kujya kumufata bageze mu rugo rwa Niyonsaba baramusaka basanga urumogi arubika mu cyumba araramo, ahita afatwa arafungwa.?

Yakomeje agiraati: ?Niyonsaba akimara gufatwa yemeje ko urwo rumogi ari urwa Mukagatera yamubikije akaba yajyaga aza gufata urwo gushyira abakiriya be hagamijwe kujijisha ngo hatagira umenya uko akora ibyo bikorwa by?ubucuruzi bw?urumogi. Mukagatera yahise ashakishwa nawe arafatwa.?

SP Kanamugire yashimiye uruhare rw?abaturage mu gutanga amakuru abacuruza ibiyobyabwenge bagafatwa, anabasaba gukomeza gufatanya n?inzego zitandukanye abantu bakora ibyaha birimo no gucuruza ibiyobyabwenge  bagashyikirizwa ubutabera.

Yasoje abibutsa ko urumogi ari ikiyobyabwenge gikomeye uretse kuba kigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw?ukinywa, iyo ubifatiwemo uhanishwa ibihano bikomeye birimo no gufungwa burundu muri gereza.

Abafashwe bose ni ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri sitasiyo ya Kaduha ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.