Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NYAGATARE: Polisi yafashe amabaro 8 y'imyenda ya caguwa

Polisi y'u Rwanda  mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi, yafashe imyenda ya caguwa ingana n?amabaro 8, yari yinjijwe  mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.

Tuyikurikire Eddy w?imyaka 23 y?amavuko na  Niyonsenga Faustin w?imyaka 22, bafatanywe amabaro atanu mu mudugudu wa Gishara wo mu kagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba mu gihe andi mabaro atatu yafatiwe mu mudugudu wa Nyakanoni, akagari ka Shonga mu murenge wa Tabagwe nyuma y?uko abari bayikoreye bayakubise hasi bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aya mabaro yose yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:?Ahagana saa saba z?amanywa nibwo Polisi yahawe amakuru n?abaturage batuye mu tugari tubiri ari two Kagitumba na Shonga bavuga ko hari abantu bikoreye amabaro y?imyenda ya Caguwa ya magendu. Hahise hatangira ibikorwa byo kubafata nibwo Tuyikurikire na Niyonsenga bafatiwe mu kagari ka Kagitumba bafite amabaro atanu y?imyenda ya Caguwa mu gihe mu kagari ka Shonga hafatiwe andi mabaro atatu nyuma y?uko abari bayikoreye bakimara kubona abapolisi bayakubise hasi bariruka.?

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, abakora ubucuruzi bwa magendu n?abandi bakora ibinyuranyije n?amategeko bagafatwa, abasaba gukomeza kuyatangira ku gihe.

Amaabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n?amahoro (RRA) Ishami rya Nyagatare, mu gihe abafashwe bashyikirijwe Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Matimba.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k'Afurika y?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).