Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe abantu bane binjiza magendu n?abacuruza ibiyobyabwenge

Mu bihe bitandukanye Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Nyagatare  ku cyumweru tariki 15 Gicurasi, yakoze ibikorwa byo gufata abantu binjiza magendu  n?abacuruza ibiyobyabwenge, hakaba harafashwe itsinda ry?abantu bagerageza kwinjiza mu gihugu ibintu bitemewe babikuye mu gihugu cya Uganda, hakoreshejwe inzira zitemewe (Panya).

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati: ?Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n?izindi nzoga zitemewe , ndetse n?amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda."

Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by?urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y?inzoga bita African Gin, n?amacupa 83 ya Zebra Gin.?

SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n?abaturage, cyane cyane abatuye ku rugabano rw?u Rwanda na Uganda, aho abinjiza magendu n?abacuruza ibiyobyabwenge bakunze kunyura bakoresheje inzira zitemewe .

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy?ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk?ibiyobyabwenge byoroheje nk?uko biteganwa n? iteka rya Minisiteri y?ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n?ibyiciro by?ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.