Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu: Uwakwirakwizaga urumogi yafatanwe udupfunyika twarwo turenga 2,000

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo ahagana saa cyenda z?amanywa Polisi y?u Rwanda yafashe uwitwa Mutezimana Josiane w?imyaka 28, afatanwa udupfunyika 2,023 tw?urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mutezimana yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati? Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo Mutezimana yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro wa Mutezimana basanga harimo udupfunyika tw?urumogi yaruhishe mu  myenda yari mu gikapu cye.?
Mutezimana yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w?urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi. Gusa yanze kuvuga imyirondoro y?uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba  amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw?ibiyobyabwenge  kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Mutezimana n?urumogi yafatanwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.