Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Polisi yafashe abantu 3 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Binyuze mu bufatanye n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama Polisi yafashe Ndayisaba Ferdinand w’imyaka 55, Dufatanye Canisius w’imyaka 34 na Hakizimuremyi Pascal w’imyaka 30. Bafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo, bafatanwe ibiro 10 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abaturage aribo bahaye amakuru abapolisi nyuma yo kubona bariya bagabo bacukura amabuye y’agaciro mu masambu y’abaturage kandi bayacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati  “Bariya bagabo bari bamaze iminsi bajya mu  masambu y’abaturage bene yo  baba mu Mujyi wa Kigali, bajyagayo bagacukuramo  amabuye y’agaciro. Abaturage baje kubibwira abapolisi nibwo kuri uyu wa Gatatu bagiye yo basangamo bariya bagabo batatu, babasanganye ibiro 10 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti  bari bamaze gucukura,  bari banafite ibikoresho bifashishaga bacukura.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko usibye kuba bacukuraga ayo mabuye binyuranyije n’amategeko bariya bantu bangizaga ibidukikije.

Ati “Ahantu bayacukuraga  ni mu masambu y’abaturage harimo ishyamba ariko bararirimbuye bashakamo ayo mabuye, imigezi bajyaga kuyungururiramo ayo mabuye nayo yatangiye gukama kubera ibitaka buzuzamo bayungurura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubanza kubishakira ibyangombwa mu nzego zibishinzwe. Yabibukije ko amategeko  ahana umuntu wese ujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atabifitiye ibyangombwa.

Bariya bagabo uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.