Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUSANZE: Polisi yafatiye udupfunyika turenga ibihumbi 10 tw?urumogi mu rugo rumwe

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena, Polisi y? u Rwanda mu Karere ka Musanze ahagana saa munani z?amanywa yafashe umugore witwa Nyiraguhirwa Consolee wari ufite udupfunyika 10160 tw?urumogi, ni mu gihe umugabo we Niyonkuru Jean De Dieu yahise yiruka, ibi byabereye mu Murenge wa Shingiro, Akagali ka Kibuguzo, Umudugudu wa Mutuzo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru yavuze ko amakuru yo gufata uyu Nyiraguhirwa yatanzwe n?umuturage.

Yagize ati: ?Niyongira umugabo wa Nyiraguhirwa asanzwe ari ruharwa mu kwinjiza urumogi mu Rwanda arukuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akoresheje ipikipiki,  akaraushyira abakiriya be mu mujyi wa Kigali. Ku wa kane nibwo Polisi yahawe amakuru ko Niyongira afite umuzigo murugo rwe  wuzuye urumogi. Abapolisi bahise bagera aho atuye basanga umugore we ari gupakira urwo rumogi mu mashashi, nyuma y?uko umugabo we akimara kubona abapolisi yahise yiruka, umugore we yahise afatwa arafungwa.?

SP Ndayisenga yashimye uruhare rw?abaturage batanga amakuru, abacuruzi b?urumogi bagafatwa.  

Ati: ?Turasaba buri munyarwanda wese kurwanya ibiyobyabwenge, akabigira ibye, kandi tukibutsa abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibiyobyabwenge bicike muri sosiyete nyarwanda, by?umwihariko abaturage baturiye imipaka barasabwa gukomeza kugira uruhare mu gutahura abantu bose binjiza mu Rwanda  ibiyobyabwenge ndetse n?ibindi bicuruzwa bitemewe gukoreshwa mu Rwanda.?

Nyiraguhirwa Yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busogo ngo hakurikizwe amategeko, ibikorwa byo gufata umugabo we wirutse birakomeje.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.