Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MUSANZE: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto n?amagare basabwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena,  kuri sitade Ubworoherane iherereye  mu Karere ka Musanze habereye inama yahuje ubuyobozi bw?Akarere, Polisi y? u Rwanda, n?abatwara abagenzi kuri moto n?amagare.

Iyi nama yayobowe n?umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Amajyaruguru Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto ari kumwe n?umuyobozi wa batayo ya 59 ikorera muri aka karere Lt Col. Joseph Gatabazi.

Iyi nama kandi yitabiriwe n' abanyamabanga nshingwabikorwa b?imirenge ya Muhoza na Cyuve ari nabo bari bahagarariye ubuyobozi bw?Akarere ka Musanze  muri iyi nama.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Amajyaruguru CSP Muheto aganiriza abamotari n?abanyonzi, yabasabye gukora akazi kabo ko gutwara abagenzi neza bubahiriza umutekano wo mu muhanda bakirinda impanuka, anabasaba kujya birinda ibyaha bakanatanga amakuru igihe babonye ababikora.

Yagize ati: ? Abamotari namwe abatwara amagare mukora akazi gakomeye kandi kabahuza n?abantu benshi rimwe na rimwe usanga bamwe muri bagenzi banyu batwara n?abantu bagiye gukora ibyaha cyane cyane abatwara za magendu cyangwa n?abandi bagiye gukora ibyaha bitandukanye birimo n?ubujura, turabasaba kubireka. Mujye muba maso mugenzure abantu mugiye gutwara cyane cyane imizigo batwaye kuko hari igihe usanga batwaye ibicuruzwa bitemewe cyangwa n?ibiyobyabwenge.?

Yasabye abamotari kujya batanga serivise nziza kandi bakanagira isuku ku mubiri ndetse no ku myambaro bambaye bakirinda no gutwara igihe banyoye ibisindisha.

Ati: ?Akazi mukora kabafitiye inyungu ndetse n'igihugu muri rusange, murasabwa kugakora neza kandi kinyamwuga mukubaha abo mutwaye, mukabatwara neza mwirinda amakosa yo mumuhanda, mukirinda kunyura ahatemewe, mukirinda kugira amakimbirane mu gihe muri kwishyuza abo mutwaye. Murasabwa kwirinda gutwara ibinyabiziga mwanyoye inzoga kuko bishobora guteza impanuka."

Yabibukije ko ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga abihanirwa n?amategeko harimo no gufungwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w?umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yasabye abamotari n?abanyonzi gukora akazi kabo neza bagira ikinyabupfura, bakarangwa no kugira isuku.

Yagize ati: ? Ntabwo mushobora gukora akazi kanyu neza mudafite isuku, kuko nta mugenzi wakwegera ngo umutware abona usa nabi, wambaye ibyacitse, cyangwa n?ikinyabiziga cyawe gisa nabi.?

Manzi yabibukije ko nk?abantu bakora akazi kabahuza n?abantu benshi kandi bakagera ahantu henshi hatandukanye mu Karere ka Musanze kujya baba ijisho ry?ubuyobozi kandi bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe cyose babonye abantu bakora ibyaha.

Nyuma y?iyi nama, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Amajyaruguru CSP Muheto yagiranye ikiganiro n?inzego zigenga zicunga umutekano, aho yaganirije abasekirite bakorera muri kompanyi 5 akorera mu Karere ka Musanze. Yabasabye gukora akazi kabo neza ko gucunga umutekano.

Ati: ? Murasabwa nk'abantu bashinzwe umutekano kurangwa n'ikinyabupfura kandi mukagira isuku yaba iyanyu ndetse n?aho mukorera akazi.

Yabasabye kuba maso, igihe bari ku kazi  bagatangira amakuru ku gihe, igihe cyose bacyetse cyangwa babonye icyahungabanya umutekano.?