Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MU MAFOTO: Irindi tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda ryamaze kwerekeza mu gihugu cya Centrafrique

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa mbiri nibwo itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3) rigizwe n'abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ndege ya Rwandair ryerekeza mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).

Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, uyobora ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, yifurije iri tsinda ryoherejwe ku nshuro ya mbere mu butumwa bwa MINUSCA rizakorera ahitwa Bangassou, muri Kilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui, kugerayo amahoro no kuzasohoza neza inshingano zibajyanye.

Iri tsinda rya RWAFPU-3 niryo ryoherejwe bwa mbere mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bangassou aho bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abaturage b'abasivili.

Mu mpanuro bahawe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, ku wa Kabiri, DIGP Felix Namuhoranye yabasabye  kuzitwara neza mu kazi, bagahesha isura nziza igihugu kibatumye, baba intangarugero mu kazi bazaba bashinzwe.

Ribaye itsinda rya kane ryoherejwe muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y'andi atatu yari asanzweyo agizwe n'abapolisi 460 bose hamwe.

 

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rugiye kohereza irindi tsinda ry?abapolisi mu gihugu cya Centrafrique