Kigali: Polisi yerekanye abantu 11 bacyekwaho kwiba za mudasobwa n’inzoga

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bacyekwaho ubujura bw’inzoga na za mudasobwa. 8 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwiba inzoga mu bubiko bwazo abandi 3 baracyekwaho kwiba za mu mudasobwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Igikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabereye ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa  Remera.

Mu bantu umunani   harimo batanu  bari bashinzwe umutekano mu kigo kigenga gicunga umutekano, aba bakaba aribo bibaga inzoga zo mu bwoko bwa Bond 7, Uganda Waragi na J&B, abandi 3 ni abaguraga izo nzoga zibwe. Hafashwe amakarito 8 arimo buriya bwoko bwavuzwe haruguru. 

Cyubahiro Jacques afite imyaka 30, aremera ko we na bagenzi be 4 bagize uruhare mu kwiba inzoga zari mu bubiko bwo mu kigo bari bashinzwe kurinda mu cyanya cyahariwe inganda(Special Economic Zone). 

Yagize ati” Twari dufite umushoferi yazanaga imodoka akayihagarika ku marembo manini y’ikigo bamwe bakinjira ahabitse inzoga bakaziterura bakazipakira muri ya modoka. Iyo twamaraga kuzipakira twajyaga kuzishakira abakiriya abandi bagasigara barinze ikigo.”

Cyubahiro Jacques aremera ko we na bagenzi be bibaga inzoga bashinzwe kurinda zimwe bakajya kuzigurisha izindi bakazinywa.

Cyubahiro avuga ko ibikorwa byo kwiba izo nzoga bari babimazemo igihe kinini ariko babanje kujya biba nkeya zo kunywa, nyuma muri Mata uyu mwaka baje kugira igitekerezo cyo kujya biba nyinshi bakazigurisha. Cyubahiro  avuga ko atibuka umubare w’inzoga bari bamaze kwiba ariko aribuka ko bari bamaze kuziba inshuro 3,avuga ko ku nshuro ya mbere umukiriya yabahaye amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 340 ku nshuro ya kabiri undi  abaha ibihumbi 370, ayo  bayagabanaga ari  5 babanje gukuramo igihembo cya shoferi.  Cyubahiro yavuze ko we na bagenzi be bicuza ibyo bakoze, akangurira bagenzi be kujya banyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba.

Iradukunda William aremera ko nawe ari mu bantu baguraga ziriya nzoga, avuga ko bari bamaze kumuzanira izo nzoga inshuro 2, ariko ntabwo bazibaraga ndetse ngo hari ubwo bazimukopaga. Bazaga bamubwira ko ari uz’umukire arimo kuzigurisha mu cyamunara ngo ajye kurangura izindi.  Iradukunda avuga ko yari amaze kubishyura inshuro imwe  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 370, avuga ko muri iki cyumweru dusoza aribwo abashinzwe umutekano bamusanze aho atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara baramufata.

Iradukunda William yemeye ko ariwe wajyaga agura inzoga zibwe na Cyubahiro na bagenzi be.

Murama Jean Pierre, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo kigenga gicunga umutekano cyari cyarahaye akazi Cyubahiro  na bagenzi be. Yavuze ko ibyakozwe n’abakozi babo bitajyanye n’amahame y’ikigo, avuga ko ibyo bakoze bagomba kubikurikiranwaho ku giti cyabo.

Ati” Ibyo bakoze bihabanye n’amahame y’ikigo cyacu, ku bufatanye n’izind inzego z’Igihugu tugiye kurushaho kugenzura abakozi bacu.Tugiye gukaza amahugurwa ndetse tunakaze ubugenzuzi mu bakozi bacu. Aba bafashwe barakurikiranywa n’inzego zibishinzwe ibyaha nibibahama bazabihanirwe.”

Mu bandi bantu Polisi yeretse itangazamakuru harimo abacyekwaho kwiba mudasobwa z’abantu bazikuye mu biro(Office)  no  mu modoka. Mbaraga Jean  Pierre ariyemerera ko mu minsi ishize yagiye muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi mu Karere ka Gasabo agiye kwivuza ahageze acunga umukozi asohotse mu biro yiba mudasobwa indi yayikuye mu modoka ahantu.

Yagize ati” Nagiye ahantu kwivuza ndebye muri biro mbona nta muntu urimo mpita ntwara mudasobwa, indi nayikuye mu modoka bayisize ahantu ibirahure bikinguye ncishamo akaboko ntwara mudasobwa yarimo.”

Mbaraga avuga ko izo mudasobwa zo mu bwoko bwa HP  yahise ajya kuzigurisha. Iradukunda Pacifique, avuga ko iwabo ari mu Karere ka Huye, aremera ko ariwe waguze izo mudasobwa na Mbaraga.

Ati” Mu minsi ishize navuye iwacu i  Huye nza i Kigali  kurangura ibicuruzwa, Mbaraga na mugenzi we barampamagara bambwira ko bafite mudasobwa 2 bagurisha. Kuko bose iwabo turaturanye i Huye, twaravuganye turahura zombi mbishyura amafaranga ibihumbi 90 nisubirira iwacu, nyuma inzego z’umutekano zaje kumfata, ndemera ko naguze ibintu byibwe.”

Mbaraga Jean Pierre yavuze ko yibye mudasobwa kwa muganga indi ayikura mu modoka zombi azigurisha amafaranga ibihumbi 90.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bacyekwaho ubufatanyacyaha mu bujura kuko harimo abibaga n’abaguraga ibyibwe. Yasabye abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bagenzura umunsi ku wundi abakozi babo.

Ati”Polisi ikurikirana biriya bigo kuko biri mu nshingano zayo ndetse inakurikirana aho bashinzwe gucunga umutekano n’uko bahabwa amahugurwa. Ariko nabo baba bafite uruhare rwo gukurikirana abakozi babo umunsi ku wundi, abakoresha babo bafite akazi kanini ko kubakurikirana.

CP Kabera yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kwiba, ariko n’abafite akazi bakanyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba. Yasabye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe bibwe kugira ngo hashakishwe abajura kuko n’abafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.

CP John Bosco Kabera yakanguriye bamwe mu rubyiruko bafite akazi kunyurwa n'amafaranga bahembwa aho kwiba, abatarakabona nabo ntiyaba impamvu yo kwiba.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


<-Back To RNP News